Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo, Dr Claude yavuze ko ari igitekerezo yagize nyuma yo kongera gutaha mu Rwanda akitegereza imiyoborere n’iterambere ryarwo, inganzo igahita imuzamukamo ityo.
Ati “Buriya imyaka icyenda namaze ntaba mu Rwanda nabaga mfite agahinda gakomeye kuko nahoraga mbona iterambere ryarwo, iyo nabonaga rwateye imbere nagiraga agahinda ko kuba ntahaba, ariko ndashimira Imana ko natashye.”
Muri iyi ndirimbo, Dr Claude hari aho agira ati “Bamwe bakubwira ko bazarusenya, abandi bakakubwira ko bazamuvanaho, abo bose bakubwira ibyo bareke bavuge, Kagame Paul aradukunda, tureke kumva ibyo bavuga, ibyo byose ni amashyari, abo bose ni aba ’‘Contre Succès’ .’”
Dr Claude ahamya ko nta cyamubuza kuririmba ibigwi bya Perezida Kagame, ati “Njye nabuze data umbyara mu 1992, nyuma yo gutaha mu Rwanda Perezida Kagame na Jeannette Kagame bambereye ababyeyi nk’uko babereye abandi Banyarwanda.”
Uyu muhanzi ariko kandi yaboneyeho n’umwanya wo gushimira Alain Muku kuri ubu uri gukurikirana ibikorwa by’umuziki we, ahamya ko yamufashije kongera kwisanga mu muziki w’u Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atarubamo, yanashimiye kandi abandi bamufashije muri iyi ndirimbo barimo Manzi Kayihura wumvise igitekerezo cye akagishyigikira n’abandi benshi.
Uyu muhanzi watashye mu Rwanda mu minsi ishize yaruherukagamo mu 2015, aho yahavuye yerekeza muri Mozambique yimukanye n’umuryango we, aza kuhava mu 2018 asubira i Burundi nubwo bitamubuzaga gutemberera mu bice bitandukanye by’Isi.
Dr Claude wamamaye mu ndirimbo nka ‘Baramujyanye’, ‘Igikara’, ‘Success’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!