Byemejwe n’Ikinyamakuru Forbes binyuze ku rutonde rwacyo rushya rw’abatunze akagatubutse muri 2026.
Muri 2014 ubwo Forbes yakoraga uru rutonde Dr. Dre ntiyisangeho, yarwamaganiye kure, avuga ko hakenewe kurukosora rukajyaho amakuru ajyanye n’igihe kuko amakuru yari ariho yari ashaje.
Yabivuze nyuma y’uko we na Jimmy Iovine bagurushije Apple inzu "Beats Electronics" y’umuziki. Aha bakuyemo amafaranga afatika kuko Apple yaje kuvamo Apple Music, yabishyuye abarirwa mu miliyari eshatu z’Amadolari ya Amerika.
Dr.Dre ari ku mwanya wa kure ugereranyije n’abandi baherwe iyi Si ifite. Ari ku wa 3.332. Mu bandi bahanzi bamugwa mu ntege, barimo Jared Kushner, Rihanna, Richard Teets Jr., n’abandi.
Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Elon Musk ni we mukire wa mbere ku Isi, aho abarirwa miliyari 839$. Ni we mukire wa mbere ugize aka kayabo. Larry Page ni uwa kabiri na miliyari 257$, Sergey Brin na miliyari 237$ Jeff Bezos ni uwa kane na miliyari 224$ na Mark Zuckerberg wa gatanu na miliyari 222$.
Forbes yavuze ko Dr. Dre abaye uwa 22 wo mu ruganda rw’imyidagaduro ugeze kuri iyi ntsinzi. Muri aba, kimwe cya kabiri cyagiye kuri uru rutonde mu myaka itatu ishize. Anabaye kandi uwa gatandatu mu banyamuziki babigezeho nyuma ya Beyoncé na Jay-Z, Taylor Swift, Bruce Springsteen na Rihanna.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!