00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Francis Habumugisha yakebuye urubyiruko rutarimenya, binyuze mu biganiro byatangijwe na Dashim

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 September 2025 saa 07:01
Yasuwe :

Umuyobozi wa Goodrich Group, Dr Francis Habumugisha, yagaragaje byinshi byafasha urubyiruko kwimenya, kwiteza imbere ndetse no kumenya urukundo nyakuri, ubwo yari yatumiwe mu ‘Inzu y’Ibitabo Summit’ imaze igihe itangijwe n’umunyamakuru Dushimimana Jean de Dieu wamamaye nka Dashim.

Yabigarutseho yifashishije inyigisho zitandukanye yatanze mu ‘Inzu y’Ibitabo Summit’, ishamikiye ku kiganiro uyu musore n’ubundi akora kuri Radio/TV 10.

Dr Francis Habumugisha yagiye yifashisha amagambo cyangwa imikoro itandukanye, anyomoza abantu yatumiye ku rubyiniro, ngo arebe icyizere cyabo. Hari nk’aho yatumiye umusore n’inkumi biyizera mu kuvuga Igifaransa neza, ababwira kwandika iminsi igize icyumweru.

Bayanditse bisanzwe ariko ababwira ko banditse amafuti ahereye ku munsi wa mbere aho yavuze ko batari kuwandika nka ‘Lundi’ ahubwo bari kwandika, ‘L’un dit’, akomeza n’indi asoreza ku cyumweru aho yavuze batari kwandika ‘Dimanche’ ahubwo bari kwandika ‘Dix Manches’.

Ntabwo yarekeye aho gusa kuko yabasubiriye, aho yasabye abandi bize bibiliya, akababwira kuvuga uwishe Abeli, ariko akabajijisha ku buryo buryo bemeje ko ‘Abeli yishe Kayini’ bitewe n’uburyo yabibabwiyemo. Bitungura benshi bari bitabiriye.

Habumugisha ntabwo yabakoreshaga iki kizamini ku buntu, ahubwo yabwiraga abitabiriye ko bari mu kizamini cyo gushaka amafaranga ariko agamije gutuma batumva neza intego y’ikiganiro kugira abigishe neza. Yari agamije kugaragaza ko kwirigirira icyizere bidahagije.

Ni imikoro yakoze ashaka kwereka abantu ukuntu kwimenya ari ngombwa kugira ngo babashe kubaho neza.

Ati “Iyo utigira ngo ubeho, mbere yo kuvuga no gukora ubanza gutekereza neza. Ntabwo bagombaga kunyerera ku rurimi.”

Yatanze n’umukoro wo kwirigirira icyizere, aho benshi bahagaze hamwe, akajya ababwira gusimbuka moso cyangwa ndyo ariko bigakorwa na mbaga.

Arangije ati “Icyizere mbere yo kucyigirira banza kwiha ibizamini bishoboka, ubanze wicishe mu muriro urebe niba uri izahabu, niba wabasha kwiyizera. Naho ubundi, uri mwiza ariko nta kintu kirimo.”

Uyu mugabo yari yahawe kwigisha amasomo agaragaza kubaho, aho umuntu abaho kubera abandi, kubaho batanduranya ndetse no kubaho no kubaho nk’ababaho ubuzima aho kubushaka, ariko bakimenya.

Yigishije ko ‘abantu bakwiriye kumenya ko ku Isi ari iwabo, aho kutahaba nk’uko abazungu babivuze, bafite inyungu zabo.’

Ati “Ku Isi ni iwacu, ni ho Imana yadushyize. Wenda nyuma y’ubuzima izaduha ubundi ariko ku Isi ni ho iwacu.”

Yasoje yigisha yifashisha amagambo yo muri Bibiliya Yera, yigisha gukunda agira ati ‘Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza.’’

“Inzu y’ibitabo Summit” ni igikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri kuko cyatangiye mu 2023. Gihuriza hamwe urubyiruko rukunda kwiyambaza ibiganiro bya Dashim.

Kuri iyi nshuro abandi bigaragaje muri ibi biganiro byitabiriwe n’abarenga 400 barimo umuhanzi Evariste wamamaye mu myaka irenga 20 ishize mu muziki wo hambere.

Dr Francis Habumugisha yakebuye urubyiruko rutarimenya mu biganiro bimaze umwaka umwe bitangijwe na Dashim
Pastor Alice Gifaru na we yahawe umwanya aganiriza abitabiriye iki kiganiro cyateguwe na Dashim
Umunyamakuru Biseruka Abdul Karim uzwi mu biganiro bikangurira urubyiruko kwiteza imbere, na we yatanze ikiganiro kiri muri uwo muri iyi nama yari yateguwe na Dashim
Ahabereye iki kiganiro hari hakubise huzuye
Dashim afata ifoto hamwe n'urubyiruko rwari rwitabiriye inama yatangije
Dr Francis Habumugisha yagaragaje ko akenshi abantu bakora ku tuntu duto biturutse ku guhubuka
Umuhanzi Hakizimana Evariste wamamaye cyane mu myaka myinshi yasusurukije abari bitabiriye
Dashim amaze kubaka izina mu biganiro byungura inama urubyiruko n'abakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages