Uyu munyarwenya waherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024, yongeye gutumirwa mu bitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ ku nshuro ya kane. Dr. Hilary Okello ni we munyarwenya wa mbere uturuka hanze y’u Rwanda watumiwe muri ibi bitaramo.
Mu kiganiro na IGIHE, Fally Merci yagize ati “Hilary Okello nawe yamaze kuba umu Gen-Z, ntekereza ko kuba ari we dutumiye kenshi bituruka no ku kuba tuvugana cyane. Uretse kuba tuba tumukeneye, na we aba akumbuye abantu bacu cyane ko bafitanye amateka. Nkwibutse ko ari we munyarwenya wo hanze wa mbere twatumiye akitabira ibitaramo byacu.”
Uyu munyarwenya yataramiye bwa mbere muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2023.
Uretse icyo gihe, Dr. Hilary Okello yongeye kwiyambazwa muri Gen-Z Comedy muri Werurwe 2024 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka ibiri ibi bitaramo byari bimaze bibera mu Rwanda.
Ubwa nyuma yaherukaga muri ‘Gen-Z Comedy’, byari muri Nyakanga 2024 ubwo yari yatumiwe mu gitaramo yahuriyemo na Teacher Mpamire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!