00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Nganji yavugutiye umuti ubuke bw’ibitaramo by’abaraperi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 May 2024 saa 12:43
Yasuwe :

Umu-Producer akaba n’umuhanzi Dr Nganji uzwiho gukorana no gukorera indirimbo abaraperi binyuze muri studio ye Green Ferry Music, yatangiye kuvugutira umuti ubuke bw’ibitaramo bigaragaza impano z’abaraperi mu Rwanda, atangiza ibizajya biba buri kwezi bigahuza abakizamuka ndetse n’abamaze kubaka izina.

Ibi bitaramo Dr Nganji yise ‘Rapstars Experience’ bihuza abaraperi bashya n’abamaze kubaka izina mu rwego rwo kubona aho abafite impano bazajya bazigaragariza.

Ibi bitaramo bimaze kuba inshuro eshatu, icya nyuma cyabaye ku wa 11 Gicurasi 2024, kikaba cyarahuje abarimo Romeo Rapstar, Ice Nova, Bushali na B Threy.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Nganji yavuze ko bari gutegura ibi bitaramo mu rwego rwo kugaragaza impano nshya by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop.

Ibi bitaramo ngarukakwezi byitezwe ko bizajya binafasha abahanzi bakiri bato kubona aho bataramira bamurika album nshya cyangwa EP nshya baba bakoze.

Ibi bitaramo byanyuzemo abahanzi nka Racine, Khalfan ndetse na Fireman byitezwe ko bizajya biba buri mwaka.

Dr Nganji yavugutiye umuti ubuke bw’ibitaramo by’abaraperi
Bushali na B Threy ni bamwe mu baherutse kwitabira iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages