Mauricio Padilla wunganira mu mategeko Dedrick Williams, umwe muri batatu bakekwaho kwica XXX Tentacion yatangaje ko atumva impamvu mu iburanisha batigeze bahamagaza Drake kandi na we hari aho ahurira n’ubu bwicanyi.
Uyu munyamategeko avuga ko Drake agomba kugira ibisobanuro atanga kuko yigeze gushyirwa mu majwi na nyakwigendera amushinja kugerageza kumuhitana.
Mu butumwa XXXTentacion yigeze kwandika kuri Instagram mu 2018 yavuze ko niba hari abantu bagerageza kumwivugana harimo Drake.
Gusa ubu butumwa yaje kubwihakana avuga ko konti ye yari yibwe ariko igitangaje ni uko mu mezi ane yakurikiyeho XXXTentacion yahise araswa agwa mu bitaro.
XXXTentacion yitabye Imana afite imyaka 20 aguye mu bitaro nyuma yo kurasirwa mu Majyepfo ya Florida ku wa 18 Kamena 2018 hafi yiduka ricuruza moto.
Mauricio Padilla avuga ko yagerageje guhamagara Drake mu mpera z’ukwezi gushize amusaba ibisobanuro kuri ibi ariko ntiyigize yitaba, bikaba byatumye yiyambaza amategeko kugira ngo yubahirize iki cyifuzo.
Kuri ubu Michael Usan, Umucamanza Mukuru w’Urukiko rwa Broward yategetse ko Drake ahamagazwa mu rukiko akazatanga ibisobanuro.
Biteganyijwe ko Drake azitaba urukiko tariki ya 24 na 27 Gashyantare 2023 gusa uyu muraperi ntazaba ahari ahubwo hazifashishwa ikoranabuhanga rya Zoom.
Uretse Drake uvugwa muri iyi dosiye, bikekwa ko n’Itsinda Migos ryaba rifite aho rihuriye n’ubu bwicanyi.
Umubyeyi wa XXXTentacion n’umwe mu basore bari inshuti ye mu iperereza ryakozwe na Mauricio Padilla batangaje ko uyu muraperi yapfuye anafitanye amakimbirane na Migos.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!