Mu mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu muraperi w’imyaka 36 atora isutiye zatewe n’abafana ku rubyiniro akayatora ababwira ko atari we ushinzwe gutwara imyanda.
Ni amashusho yafatiwe mu gitaramo uyu muhanzi aherutsemo mu Mujyi wa Detroit muri Michigan ku wa 10 Nyakanga 2023.
Bijya gutangira umwe mu bakobwa bari muri iki gitaramo yikuyemo isutiye ayitera ku rubyiniro Drake ari kuririmba ahita amusubiza ko yishimiye kubona ibyo akoze "Oh Yego yego, ibi biri gutuma ndushaho gukunda hano."
Nyuma y’iminota mike abandi bakobwa bamwoherereje amasutiye baje bambaye abona ko bitangiye kuba akavuyo.
Uyu muraperi yabonye amasutiye abaye menshi ku rubyiniro ahagarika kuririmba abanza kuyakusanya ari nako abasaba guhagarika ibi bikorwa.
Ati “Ibi ntabwo ari byo dushaka kubona, mwumve ibyo nkeneye ko mukora Detroit, ku bwanjye, nshimishijwe cyane no kuba nagarutse muri iyi nyubako nyuma y’igihe cyose gishize, si byo?Nyabuneka mureke guterera amasutiye yanyu hano, ndumva meze nk’uri ku murimo wo gukora isuku iri joro cyangwa gusukura amabere yanyu. Ibi ni ubusazi.”
Ibi si ubwa mbere bibaye kuri Drake dore ko mu bitaramo byinshi aba arimo abakobwa bamutera amasutiye yabo ku rubyiniro atari uko bamwanze ahubwo babikora mu kumugaragariza ko banyuzwe n’umuziki ndetse batabona icyo bamwitura.
Si muri Amerika gusa, ibi biherutse kubera i Kigali mu gitaramo Umunya-Nigeria Joeboy yahakoreye mu 2022 nabwo Kenny Sol yajugunyiwe uyu mwambaro w’imbere abakobwa n’abagore bambara mu mabere [Soutien-gorge - Isutiye] nyuma kwishimira uko uyu musore yitwaye ku rubyiniro.
Drake gets bombarded wiith Bras and more on stage in Detroit pic.twitter.com/iLpXEeLqJk
— Daily Loud (@DailyLoud) July 9, 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!