Drake yatangaje ibi nyuma y’amasaha make ahaye abakunzi ba muzika album ye ya munani yise “For All The Dogs” igizwe n’indirimbo 23.
Uyu muraperi w’imyaka 36 yatangarije SiriusXM ko atazongera gukora indirimbo nshya vuba kubera uburwayi bw’igifu amaranye igihe kirekire.
Ati “Mvugishije ukuri ngiye kuba ndetse gukora umuziki ho gato, mbere na mbere nkeneye kubanza kwita ku buzima bwanjye nzabivugaho birambuye mu minsi iri imbere.”
“Nta kidasanzwe, urabizi mba nkeneye ko abantu bagira ubuzima bwiza, maranye imyaka myinshi ikibazo gikomeye cy’igifu.”
Ikiruhuko Drake afashe gishobora kumara umwaka cyangwa ukarenga.
Yakomeje agira ati “Ngiye kuba mfunze studio by’akanya gato, sinzi neza ngo ni igihe kingana gite, bishobora kuba umwaka cyangwa ukanarenga.”
Drake yahise asubika ibitaramo bitanu yari afite mu mijyi irimo Denver, New Orleans, Nashville, Columbus na Ohio.
Iyi album nshya Drake asigiye abakunzi be ifoto igaragara ku gifuniko cyayo yashushanyijwe n’umuhungu we w’imyaka itanu witwa Adonis banahurira mu ndirimbo “8AM in Charlotte”.
Umva “8AM In Charlotte”, imwe mu ndirimbo zigize iyi album Drake yahuriyemo n’umuhungu we


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!