Nyuma y’uko iki kirego cyagaragazaga ko yasebejwe giteshejwe agaciro, Drake yongeye kujyana mu nkiko sosiyete ya ‘Universal Music Group (UMG)’ yafashije Kendrick Lamar gusohora iyi ndirimbo "Not Like Us" akavuga ko imwibasira.
Mu kirego gishya, abo ku ruhande rw’abanyamategeko be batsindagira ingingo bari bashyize mu kirego cya mbere muri Mutarama ya 2026 ariko bakongeramo izindi ngingo zibarengera.
Uru ruhande rukomeza ruvuga ko iki kirego cyateshejwe agaciro mu buryo budakwiye kandi ko iyi ndirimbo itagakwiye kuba yarafashwe nk’aho ntacyo yangiza mu misesengurire y’injyana ya Rap.
Bemeza ko iyi ndirimbo irimo ibinyoma byo gushinja Drake kuba umunyabyaha ushuka abana batujuje imyaka y’ubukure akabasambanya.
Bakomeza bavuga ko amagambo y’iyi ndirimbo yarenze umurongo wo gukabya bisanzwe bikagera ku gusebanya no guharabika.
Muri iki kirego bagaragazamo ko ikibazo atari amagambo y’indirimbo gusa ahubwo bemeza ko n’uburyo indirimbo yasakajwemo buteye ikibazo.
Uruhande rwa Drake rukomeza ruvuga ko ubugeni bugize iyi ndirimbo, n’amashusho yayo byakomeje gusigiriza ibinyoma byafatwa n’abatazi iby’umuziki nk’ukuri.
Drake akomeza gushinja Universal Music Group ayiziza kwamamaza ndirimbo no gushyigikira ibinyoma ndetse no kwangiza izina rye.
Ubu hategerejwe ikizakurikiraho muri iki kirego gishya aho impande zombi zizabazwa n’inteko y’iburanisha. Icyakora nta tariki bizaberaho iramenyekana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!