Uyu muraperi ntiyahiriwe n’uyu mukino wa ½ dore ko warangiye Argentine itsinze Canada ibitego 2-0,Abanya-Argentine bishimira itsinzi baririmba indirimbo “Not Like Us ” ituka uyu muhanzi wo muri Canada.
Iyi ndirimbo ni umwe mu ndirimbo eshanu Kendrick Lamar aherutse gushyira hanze atuka umuraperi mugenzi we Drake.
Imbuga nkoranyambaga z’ikipe y’igihugu ya Argentine nazo zifashishije iyi ndirimbo mu kwishimira iyi ntsinzi yatumye bagera ku mukino wa nyuma.
Celine Dion agiye kongera kugaruka ku rubyiniro
Celine Dion ushize kugaragaraari mu bitaro, agiye kugaruka mu bikorwa bya muzika.
Ni nyuma y’igihe kirekire uyu muhanzikazi yari amaze azahajwe n’uburwayi bwa ’Stiff Person Syndrone’ bwatumye ahagarika gukora ibitaramo na muzika ye, agiye kongera kuririmbira imbaga y’abakunzi be bazitabira imikino Olympic izabera i Paris.
Celine Dion azafatanya n’abahanzikazi barimo Aya Nakamura na Dua Lipa, mu gususurutsa abazitabira iyi mikino iteganyijwe ku wa 26 Nyakanga kugeza tariki 11 Kanama 2024.
Celine Dion agiye kongera kuririmba mu ruhame nyuma yo gusezeranya abakunzi be ko nubwo byamusaba gukambakamba, ariko agomba kongera kubaririmbira.
Amashusho ya Celine Dion ari muri filime mbarankuru yise “I Am Celine Dion.” ni bimwe mu bintu bikomeje gukora ku marangamutima y’abakurikira ibikorwa by’imyidagaduro hirya no hino ku Isi.
Celine Dion is trending because of this video showing the pop star crippled, crying and convulsing in agony from the documentary "I am: Celine Dion"
She has been battling it secretly for over 20yrs.
She couldn't keep up the lies. So, on December 8, 2022, Celine Dion finally… pic.twitter.com/TXkxRs56GB
— Trending Explained (@TrendingEx) July 9, 2024
Shakira muri Copa America 2024
Umuhanzikazi Shakira wo muri Colombia utarakira igikomere cy’urukundo yatewe na Gerald Pique wahoze akinira FC Barcelone agiye kuragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.
Shakira yamaze kwemezwa nk’umuhanzi uzataramira abazitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cya Copa America 2024 mu karuhuko k’iminota 15 y’igice cya mbere (Halftime).
Ni mu mukino uzaba tariki 14 Nyakanga 2024 kuri ’Hard Rock Stadium’ iherereye i Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye no mu yindi mikino ikomeye nka Super Bowl, ndetse no mu bikombe bitatu by’Isi.
Umubyeyi wa Shatta Wale arataka ubukene kandi afite umuhungu w’icyamamare
Shatta Walle umwe mu bahanzi bakomeye muri Ghana yarakajwe bikomeye no kubona umubyeyi ajya mu itangazamakuru ataka ubukene kandi mu by’ukuri afite umuhungu w’icyamamare.
Ibi ni ibintu uyu muhanzi w’imyaka 39 yafashe nko kumuharabika mu ruhame amusiga isura mbi amugaragagaza nk’umuhungu utaragize icyo amarira umuryango.
Mu mashusho yagiye ku mbuga nkoranyambaga uyu mubyeyi yavuze ko amaze imyaka 10 atabonana n’umuhungu we ndetse yagiye abasize mu bukene kugeza n’uyu munsi nta kintu na kimwe abafasha.
Sinach yakoze amateka akora igitaramo cyujuje inyubako ya OVO Wimberley Arena
Umuhanzikazi Sinach uheruka i Kigali mu 2023 yakoze amateka muri muzika ye nyuma y’igitaramo “Victory Sound” yakoreye mu Bwongereza mu nyubako ya ’OVO Wimberley Arena’ cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 14.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 9 Nyakanga 2024 Sinach yashimiye Abongereza bitarabiriye iki gitaramo cye cyashyize benshi mu mwuka wo kuramya Imana yifashishije indirimbo nka ‘Way Maker,’ ‘I Know Who I Am’, ’Great are you lord’, ‘Victory is My Name.’ , n’izindi.
Uyu muhanzikazi uherutse gushyirwa mu kanama k’abatora abahataniye ibihembo bya Grammy mu 2022 ni we muhanzi wa mbere wo muri Afurika uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukoze igitaramo kikuza inyubako ya OVO Wimberley Arena.
OVO Wimberley Arena ni inyubako (Arena) ya kabiri mu nyubako z’i Londres zakira abantu benshi nyuma ya The O2 Arena yakira abagera ku bihumbi 20.
Globally acclaimed gospel artist, Sinach (@sinach), has once again made history with her Victory Sounds concert, which sold out the OVO Wembley Arena in London.https://t.co/4C4Ipst3cv pic.twitter.com/aEP0kij415
— Music Verdict (@music_verdict) July 10, 2024



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!