00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drama T watumiwe mu gitaramo cya Dany Nanone yageze i Kigali

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 14 December 2023 saa 10:34
Yasuwe :

Umuhanzi Drama T ugezweho i Burundi yasesekaye i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cy’Umuraperi Danny Nanone azamurikiramo album ye yise “Iminsi Myinshi’’.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza 2023, kizabera mu Ihema rya Camp Kigali.

Drama T yageze i Kigali saa Kumi z’igicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 14 Ukuboza 2023. Akigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yabwiye IGIHE ko asaba abakunda umuziki we kuzitabira ari benshi kuko azabataramira bakishima.

Yagize ati “Danny Nanone twakuze tumufana. I Burundi arazwi cyane kandi na hano arakunzwe. Rero Abarundi n’Abarundikazi bari i Kigali mbasabye kuzaza.”

Drama T yatangiye umuziki mu 2018. Yaraminuje dore ko afite Impamyabushobozi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no Kwihangira Imirimo ‘Entrepreneurship’.

Yakoranye indirimbo na Juno Kizgenza na Dj Paulin yitwa ‘Your Love”. Afite indirimbo nshya yitwa “Kode” ikunzwe iwabo mu Burundi no mu Karere.

Drama T ahatanye mu bihembo bya Isango na Muzika bizatangwa ku Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023 muri Park Inn.

Uyu muhanzi yasobanuye ko yiteguye gutwara igihembo cy’umuhanzi w’i Burundi wakoze neza mu 2023 kandi ko atabishidikanyaho.

Drama T yamenyekanye nyuma yo gusohora indirimbo yitwa “Madamu” mu 2022.

Inkuru wasoma: Ibyo wamenya kuri Drama T, umuhanzi ugwije igikundiro i Burundi

Umuhanzi Drama T ugezweho i Burundi yasesekaye i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cy’Umuraperi Danny Nanone
Uyu muhanzi yateguje abazitabira igitaramo azaririmbamo ko azabaha ibyishimo
Drama T yakiriwe n'inkumi z'ikimero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages