00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boyz,Jay Polly na Melody bagiye kwipima mbere y’uko igihembo gitangwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 21 July 2014 saa 09:44
Yasuwe :

Nyuma yo guhigika bagenzi babo 7 bari bahanganye nabo mu irushanwa rya PGGSS4, Dream Boyz, Jay Polly na Bruce Melody bitegura guhatana ku itariki ya 30 Kanama 2014 ari nabwo hazatangwa igihembo gikuru, bagiye guhurira mu gitaramo mbere y’uko bamenya uwatsinze.
Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Rurangwa Gaston , Umuyobozi wa Talent Detection ltd ari nayo yateguye iki gitaramo , yavuze ko ku itariki ya 08 Kanama 2014 aba bahanzi basigaye muri PGGSS4 hamwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda (…)

Nyuma yo guhigika bagenzi babo 7 bari bahanganye nabo mu irushanwa rya PGGSS4, Dream Boyz, Jay Polly na Bruce Melody bitegura guhatana ku itariki ya 30 Kanama 2014 ari nabwo hazatangwa igihembo gikuru, bagiye guhurira mu gitaramo mbere y’uko bamenya uwatsinze.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Rurangwa Gaston , Umuyobozi wa Talent Detection ltd ari nayo yateguye iki gitaramo , yavuze ko ku itariki ya 08 Kanama 2014 aba bahanzi basigaye muri PGGSS4 hamwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda bahurijwe mu gitaramo cyo gusezera ku banyeshuri bazaba barangije ibiruhuko by’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri.

Dream Boyz, Jay Polly na Melody bazataramira abanyeshuri mbere yo kumenya uwegukanye igikombe cya PGGSS4

Rurangwa Gaston uzwi cyane ku izina rya Skizzy ati, “Nk’uko bisanzwe, Talent Tection ltd itegura ibitaramo bisoza ibiruhuko by’abanyeshuri . Ni ibitaramo bya Bye bye vacance bisanzwe biba, akenshi duhuza abanyeshuri n’abahanzi bakunda kugira ngo babasezereho banabagire inama mbere yo gusubira ku ishuri.”

King James yiteguye gutaramana n'abanyeshuri muri Bye bye vacance

Akomeza agira ati, “ Iki gitaramo ahanini twanagishyizemo abahanzi basigaye muri Guma Guma kugira ngo abanyeshuri bishimane nabo dore ko igihembo kizanatangwa barasubiye ku ishuri. Harimo n’abandi bahanzi bakunzwe n’urubyiruko, abanyarwenya, ababyinnyi n’abandi”

Jody ni umwe mu bazaba bahari

Si Dream Boyz, Jay Polly na Bruce Melody bazataramana n’abanyeshuri muri iki gitaramo gusa ahubwo harimo n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda nka King James, Jody, Ssgt Robert, Jules Sentore, Active na Paccy .

Hazaba hari kandi, ababyinnyi bagize itsinda rya Sick City Entertainment, abanyarwenya bakomeye mu Rwanda MC Arthur na Babou, aba Dj bahuriye mu itsinda rya Platinum Deejays. Kuri uwo munsi kandi abashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda ; MC Anita Pendo, Tino, Kate Gustave na Phil Peter bazaba basimburana ku rubyiniro bashyushya abafana.

MC Kate Gustave na Phil Peter bazaba bafatanyije na Anita na Tino

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Car Wash Tariki ya 08 Kanama 2014, ni amafaranga 2000 ku muntu na 3000 rwf kuri couple. Igitaramo kizatangira saa munani z’amanywa kugeza saa mbili z’ijoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages