Dua Lipa w’imyaka 29 y’amavuko, yavukiye i Londres mu Bwongereza, ku babyeyi bakomoka muri Kosovo. Kuva afite imyaka 12 kugeza kuri 15, umuryango we wasubiye muri Kosovo mu murwa mukuru Pristina, nyuma y’uko icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 2008.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Kanama 2025, Dua Lipa yagize ati "Ndumva nishimye cyane kuba nahawe ubwenegihugu bwa Kosovo na Perezida wacu.”
Perezida wa Kosovo, Vjosa Osmani, yagaragaje ko yishimiye guha ubwenegihugu Dua Lipa.
Mu butumwa buherekejwe n’amafoto Perezida Osmani ari guha Dua Lipa icyemezo cy’ubwenegihugu, yagize ati “Ikaze mu rugo, Dua.”
Muri uwo muhango wabereye i Pristina, Perezida Osmani yavuze ko yahaye uyu muhanzi ubwenegihugu binyuze mu iteka rya perezida, avuga ko ari umwe mu bantu bakomeye mu buhanzi bagize amateka ya Kosovo.
Ati “Dufite ishimwe ridashira ku bikorwa byose Dua yakoze kandi akomeje gukora ku bw’igihugu cyacu, urubyiruko rwacu, ubuhanzi bwacu, ndetse n’ishusho mpuzamahanga ya Kosovo. Dua, Kosovo iragukunda kandi irakwirata.”
Uyu muhango wabaye nyuma y’umunsi umwe Dua Lipa yitabiriye Sunny Hill Festival, iserukamuco ngarukamwaka ribera i Pristina, aho yasusurukije imbaga y’abari baryitabiriye aririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane. Yanafatanyije n’umubyeyi we ku rubyiniro mu kuririmba indirimbo "Era" mu rurimi rwo muri Albania.
Dua Lipa, usanzwe ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yahawe kandi ubwenegihugu bwa Albania mu 2022, abuhawe na Perezida, Bajram Begaj, kubera kumenyekanisha icyo gihugu binyuze mu ndirimbo ze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!