00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dub Inc, itsinda ryo mu Bufaransa rigiye gutaramira i Kigali mu iserukiramuco rikomeye

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 7 February 2018 saa 08:24
Yasuwe :

Itsinda rya Dub Inc ryubatse izina mu Bufaransa mu njyana ya Reagae, Dancehall na Dub rigiye kuririmbira i Kigali muri Isaano Festival izitabirwa n’abahanzi bo ku migabane itandukanye.

Ni ku nshuro ya gatandatu iri serukiramuco rigiye kubera mu Rwanda, iry’uyu mwaka ryahawe umwihariko wo kuzahuza ubuhanzi mu byiciro bitandukanye ndetse rigakomatanya imico yo mu bihugu bitandukanye ariko ryibanda kuri Afurika.

Isaano Festival izamara iminsi ine ibera i Kigali ahitwa One Love Hall guhera kuri uyu wa Kane, tariki 8 kugeza ku Cyumweru, tariki 10 Gashyantare 2018. Ibitaramo biteganyijwe kujya biba ku mugoroba saa kumi n’ebyiri kugeza saa tanu z’ijoro. Abazitabira iri serukiramuco nta giciro bashyiriweho n’abadafite amafaranga bazemererwa kwinjira.

Mu kiganiro abagize itsinda rya Dub Inc rimaze iminsi i Kigali bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, batangaje ko biteguye gukoresha imbaraga mu gususurutsa Abanyarwanda no kubereka uburyohe bw’umuziki mu njyana ya Reagae bakora.

Iri tsinda rigizwe n’uwitwa Hakim "Bouchkour" Meridja, Aurélien "Komlan" Zohou, Jérémie Grégeois, Moritz Von Korff, Frédéric Peyron, Idir Derdiche na Grégory "Zigo" Mavridorakis. Bavuze ko nubwo ari ku nshuro ya mbere bagiye kuririmbira mu Rwanda bifuza kumenya byinshi kuri iki gihugu ndetse bagahura n’abahanzi baho.

Idir Derdiche yagize ati "Twabanje kunyura mu Rwanda, ni igihugu twishimiye urugendo turarutangirira i Goma mu rindi serukiramuco tugiyemo ariko twongere tugaruke bitarambiranye dutaramane n’abanyarwanda mu buryo bw’umwihariko."

Mugenzi we witwa Aurélien Zohou bazanye yagize ati "Mu gihe gito tumaze u Rwanda twabashije kwiyungura ubumenyi ku gihugu cyanyu tumenya amateka,twasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali."

Judo Kanobana, Umuyobozi wa Positive Production yateguye iri serukiramuco yavuze ko bishimiye kwakira abahanzi bakomeye nk’aba mu gihugu ndetse avuga ko imyiteguro y’iserukiramuco yamaze kunozwa kandi bizeye ko abazitabira bazanogerwa n’imitegurire ndetse n’impano z’abahanzi bazigaragaza.

Yagize ati "Dutumira kenshi abahanzi bo mu Rwanda, abo mu Karere n’abava mu mahanga ya kure. Umwihariko ubu dufite ni ikomatanywa ry’imico itandukanye mu byo tuzaba dukora, ni n’uburyo bwo kumurika abahanzi nk’uko umwaka utangiye abantu bakamenya ngo hari abahanzi runaka bari mu gihugu dushobora kwifashisha uyu mwaka, abashobora gucuranga, kuvuga imivugo n’ibindi."

Yavuze ko mu guhitamo abaririmba muri iri serukiramuco bibanze ku bahanzi bagaragaza gukunda Afurika n’umwimerere wayo mu bihangano bakora, ngo ntirizibanda ku muziki gusa kuko hazagaragazwa n’impano z’abahanzi bashushanya, abanyabugeni, abanyarwenya, ababyinnyi n’abandi.

Bamwe mu bagize Dub Inc izataramira abanyarwanda bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru

Isaano Festival izahuza imico myinshi itandukanye kuko yatumiwemo abahanzi bo mu bihugu birimo iri tsinda ryo mu Bufaransa, Chile, Canada, USA, u Bubiligi, RDC, u Burundi, Uganda n’ahandi hatandukanye.

Itsinda rya Dub Incorporation rigiye gususurutsa Isaano Festival rigizwe n’abanyamuziki bihurije hamwe guhera mu 1997, bakorera umuziki mu Mujyi wa Saint Etienne mu Bufaransa gusa abarigize baturuka mu bihugu bitandukanye ndetse ibikorwa byabo bizwi ku migabane itandukanye.

Aba bahanzi baririmba indirimbo mu njyana ya Reagae, Dancehall, Dub na Rap mu ndimi zirimo Icyongereza n’igifaransa bamaze gushyira ku mugaragaro album esheshatu zakunzwe zirimo Diversité (2003), Dans Le Décor (2005) And Afrikya (2008) , Hors contrôle (2010), Paradise (2013) na "So What" (2016).

Judo Kanobana ukuriye Positive Production itegura Isaano Festival, yavuze ko bishimiye kwakira Dub Inc mu Rwanda
Iri tsinda rirakomeye mu Bufaransa
Aba bahanzi bavuze ko bifuza kumenya u Rwanda birushijeho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages