00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ed Sheeran yicukuriye imva mu gikari

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 October 2023 saa 12:48
Yasuwe :

Umuririmbyi wo mu Bwongereza, Ed Sheeran, yahishuye ko imva ye yubatse mu gikari cy’aho atuye iteguye neza kandi imutegereje.

Ed Sheeran w’imyaka 32 yabwiye GQ Hype ati "Ni umwobo wacukuwe mu butaka n’amabuye yubatse hejuru yawo ku buryo igihe cyose umunsi ugeze nkapfa, nzajyayo."

Ed Sheeran yavuze ko mu gihe iyi mva ye yubakwaga, yatekereje ko bizaba byiza ku bakobwa be Lyra Antarctica w’imyaka itatu na Jupiter w’umwaka umwe, bazajya babasha kujyayo kumusura aho azaba aruhukiye.

Yakomeje ati “Abantu bashobora gutekereza ko ari ibintu biteye ubwoba, cyangwa uburwayi, gusa mfite inshuti nyinshi zapfuye ugasanga mu muryango we ntawe uzi icyo gukora cyangwa igikurikira.”

Uyu munyamuziki ufite ibihembo bine bya Grammy Awards, yatangiye kubaka iyi mva ye mu 2022 igihe umugore we Cherry Seaborn yari azahajwe n’ikibyimba cyo mu nda ndetse muri icyo gihe yari amaze iminsi apfushije inshuti ye Jamal Edwards wishwe n’ibiyobyabwenge.

Iyi mva y’amagorofa abiri Ed Sheeran avuga ko azajya anahakoresha yunamira abe bitabye Imana barimo nyirakuru, akabura uko ajya kumushyingura kubera urubanza yari arimo mu mujyi wa New York.

Aha hantu hubatse iyi mva ya Ed Sheeran we n’umugore we basanzwe bahakoresha bakira ibirori n’ubukwe bwa bamwe mu nshuti zabo.

Ed Sheeran avuga ko iyi mva ye iteguye neza kandi imutegereje
Ubutaka iyi mva yubatswemo, Ed Sheeran n'umugore we basanzwe bahakoresha bakira ibirori n'ubukwe bw'inshuti zabo
Iyi mva ya Ed Sheeran yatangiye kubakwa mu 2022 ubwo umugore we yari amaze igihe azahajwe n'ikibyimba cyo mu nda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages