Uyu muririmbyi, ubifatanya no gutunganya indirimbo, avuga ko mama we yari Umunyarwandakazi, mu gihe papa we yari Umunya-Uganda. Yavuze ko nyina yitwaga Angelina icyakora ntiyibuka izina rye rindi.
Aganira na Yago TV Show, Eddy Kenzo yavuze ko ubwo aheruka kwerekana amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga, hari umuntu uri mu Bwongereza wamuhaye amakuru ko umuryango wa mama we wasubiye mu Rwanda ukajya mu Burasirazuba mu Karere ka Kayonza.
Ati “Ubu ndumva nzajya kureba uwo muntu, ndumva aba mu Bwongereza, kugira ngo ambwire ibirenze kuri iyo nkuru”.
Yakomeje avuga ko uwo muntu yamubwiye ko muri uwo muryango wo kwa mama we harimo mubyara wa Eddy Kenzo w’umukobwa witwa ‘Kyasimire’. Ni umukobwa wa musaza wa mama wa Eddy Kenzo.
Kenzo avuga ko mama we n’umuryango we bahungiye muri Uganda bavuye mu Rwanda kubera umutekano muke waharangwaga muri icyo gihe biri no mu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. N’ubwo atibuka neza agace umuryango wa mama we waturutsemo mu Rwanda, ariko ahamya ko ari ahitwaga i Gitarama cyangwa i Nyarutarama.
Nyina yitabye Imana Eddy Kenzo agifite hagati y’imyaka itatu n’ine. Yahise abura umuryango umwakira kuko yari yarabuze se umubyara ndetse atangira kubaho mu buzima bwo ku muhanda nka mayibobo ashakisha imibereho. Ku myaka 15 yatangiye umuziki, agize 17 atangira kumenyekana.
N’ubwo ibi byose byamubayeho, Eddy Kenzo avuga ko yamaze kubyakira ndetse ko arenzaho ubuzima bugakomeza kandi akita no ku bamukomokaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!