00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yakomoje ku rwo akunda Minisitiri Nyamutoro, Cardi B mu nkiko: Agezweho mu myidagaduro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 July 2024 saa 07:46
Yasuwe :

Muri Uganda abakurikira imyidagaduro bakomeje kugaruka ku rukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutoro, usazwe arı Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro.

Nyuma y’uko Eddy Kenzo yerekanwe mu muryango wa Minisitiri Nyamutoro, ibitangazamakuru byo muri Uganda byegereye umuryango w’umukobwa bibaza se ibyerekeye urukundo rw’aba bombi

Patrick Apecu, umubyeyi wa Phiona Nyamutoro yavuze ko urukundo rw’umukobwa we rufite intego kuko nta wundi musore yigeze amwereka uretse Eddy Kenzo.

Ati “Phiona nta wundi musore n’umwe yigeze anyereka uretse Eddy Kenzo, ubwo yambwiraga ko ari mu rukundo nahise nemera ko abivuze akomeje.”

Minisitiri Phiona Nyamutoro yashimangiye urwo akunda Eddy Kenzo, yemeza ko bari kwitegura ubukwe mu bihe bya vuba ndetse yifuza gutumira inshuti zabo zose nubwo atatangaje igihe buzabera.

Eddy Kenzo we yagereranyije urukundo rwabo n’urwa Perezida Museveni na Madamu we, Jeannette Museveni.

Ati “Sinarinzi ko Phiona azaba Minisitiri, aracyari muto , twahuye afite imyaka 26, twese twari bato, yari yizihiwe cyane ameze nk’aho ntacyo yitayeho, yakoraga mu biro bya Perezida ariko yari umukobwa ubona ko asanzwe.”

“Ubwo rero ibiri kuba byose ni ibyakagombye kuba kimwe n’ibyaye kuri Jeannette Museveni nawe nta gitekerezo yari afite ko Museveni yari kuzaba Perezida igihe bahuraga bwa mbere, bitwara igihe, umuryango we (Phiona) ni uwabize cyane ariko yampisemo ndi mu mwobo n’agahinda kenshi aranzamura. ”

Tariki 29 Kamena 2024 nibwo Phiona Nyamutoro yerekanye Edrisah Kenzo Musuuza mu muryango nk’umukunzi we umuhango ubanziriza ibirori by’ubukwe bwabo buteganyijwe mu bihe biri imbere.

Minisitiri Phiona Nyamutoro yashimangiye urwo akunda Eddy Kenzo, yemeza ko bari kwitegura ubukwe mu bihe bya vuba
Eddy Kenzo yagereranyije urukundo rwe n'urwo Jeannette Museveni yakunze Perezida Museveni atazi ko azaba umukuru w'igihugu

Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yinjiye mu bashinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina

Ibibazo bikomeje kwiyongera kuri Sean ‘Diddy’ Combs uherutse gushyira muri cyamunara inzu ye iri mu mujyi wa Los Angeles kuri miliyoni 70$, nyuma y’uko igabweho igitero na FBI muri Werurwe 2024 muri misiyo ijyanye no gukusanya ibimenyesto ku byaha bitandukanye uyu muraperi aregwa.

Kuri ubu Adria English wahoze akina filime z’urukozasoni yanjyanye mu nkiko P. Diddy amushinja kumukorera ibyaha bifitanye isano n’ihotera rishingiye ku gitsina ndetse no kuba yaramucuruje mu bikorwa by’uburaya ubwo yari umukozi we kuva mu 2004 kugeza mu 2009.

Ibi ni bimwe mu bigaragara mu kirego cya paji 114 cyatanzwe ku wa 3 Nyakanga 2024 mu rukiko rwo mu majyepfo ya New York, gitanzwe na Adria English avuga ko P Diddy yamushoye mu buraya binyuze mu birori by’abambaye imyenda y’umweru yeteguraga iwe mu rugo.

Iki ni ikirego cya cyenda gitanzwe kuri P Diddy kuva mu Ugushyingo 2023 byose bimushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umukinnyi wa filime z’urukozasoni yinjiye mu bashinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina

Cardi B yajyanwe mu nkiko

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Cephus, [Cardi B], yajyanwe mu nkiko ashinjwa kwiba amwe mu magambo y’indirimbo y’abandi, akayashyira mu ndirimbo ye nta burenganzira abiherewe.

Iki ni ikirego kiri mu rukiko rwo mu majyepfo ya Texas cyatanzwe na Sten Joddi na Kemika bashinja uyu muhanzikazi kubiba amagambo bakoresheje mu ndirimbo “Greasy Frybread” yo mu 2021, akayakoresha mu ndirimbo ye yise “Enough (Miami)” yasohotse mu 2024.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’urukiko si Cardi B wenyine ushinjwa iki cyaha, dore ko n’abakoresha be barimo sosiyete Atlantic Records na Warner Music Group, ndetse n’aba-producer barimo OG Parker na DJ SwanQo nabo bashinjwa kugira uruhare muri ubu bujura bwo kwiba indirimbo.

Sten Joddi na Kemika bavuga ko ibyo Cardi B yabakoreye byabateje igihombo gikomeye cyatumye indirimbo yabo itamenyekana, bityo bakaba basaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 50$.

Cardi B arashinjwa kwiba indirimbo

Taylor Swift yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ed Sheeran

Kuri ubu Taylor Swift niwe muhanzi wa mbere ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Spotify, aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 114.

Ni agahigo uyu muhanzikazi agezeho agakuraho Umwongereza Ed Sheeran wari ugasanganwe.

Taylor Swift nanone aherutse gukuraho agahigo kari gafitwe na Elton John k’umuhanzi winjije arenga miliyari 1$ avuye mu bitaramo bizenguruka Isi, agahigo yagezeho agakesha “Eras World Tour” yakoze mu 2023 n’ubu bikaba bigikomeje.

Taylor Swift yakuyeho agahigo kari gafitwe na Ed Sheeran

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages