Eddy Kenzo uri mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Platini P cyitwa ‘Baba Experience’ yatangaje ko abana bo mu Rwanda bafite impano mu mupira w’amaguru abohereza i Nairobi muri Kenya bagakora isuzuma ry’ibanze mbere y’uko boherezwa muri iryo shuri rye riherereye i Kampala muri Uganda.
Yagize ati”Ku bijyanye n’ubucuruzi bw’umupira w’amaguru rero nkorana bya hafi n’abashinzwe kureba abanyempano kandi dukorana neza.”
” Hashize igihe dufata abanyempano ba hano mu Rwanda tukabohereza i Nairobi mu igeragezwa. Twafashe abafite imyaka iri hagati ya 14 na 15 y’amavuko, abatsinze igerageza tubahuriza hamwe bakiga banakina umupira w’amaguru. Ni byo biragenda buhoro ariko urabizi neza umupira w’amaguru urahenda bisaba abafatanyabikorwa benshi.
Muri Nyakanga 2022 ubwo Eddy Kenzo yari mu Rwanda yaconze ruhago i Nyamirambo kuri Stade ya Mumena.
Nyuma yahaye ikiganiro itangazamakuru ahishura ko mu byamugenzaga harimo no gushaka impano z’abakinnyi b’umupira w’amaguru noneho abagaragaje ubuhanga bakoherezwa mu ishuri rye ryitwa Big Talent Soccer Academy.
Eddy Kenzo afite nyina w’umunyarwandakazi, Se akaba Umunya-Uganda. Imyinshi mu mishinga akorera mu Rwanda akunze gusobanura ko afitanye isano ya hafi n’u Rwanda ari nayo mpamvu avuga Ikinyarwanda yigishijwe na nyina.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!