Ku gicamunsi cyo ku itariki 29 Kanama 2024 Eddy Kenzo yerekanywe mu muryango wa Phiona Nyamutoro bityo biyemeza gutangira urugendo rushya rw’ubuzima nk’umugabo n’umugore bose bahawe umugisha n’ababyeyi ba Nyamutoro.
Nyuma y’uwo muhango wabaye mu ibanga rikomeye, Phiona Nyamutoro yanyarukiye kuri X asangiza abamukurikira ibyishimo bye.
Ati “Umugabo mwiza ku Isi! Ubu ni inshuti yanjye, nanjye nditeguye kugutetesha. Nzaguha urukundo rwinshi, ntuzamburana umunezero.”
Phiona Nyamutoro yerekanye Eddy Kenzo mu muhango wabereye i Kampala ahitwa Buziga ku ivuko rye. Eddy Kenzo yashinze ivi ry’akaguru k’imoso amwambika impeta ihamya urwo amukunda muri uwo muhango ushingiye ku muco gakondo w’Abagande.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!