Yabitangaje bwa mbere ubwo yaganiraga na Radio Salus mu kiganiro cyayo “Salus Relax”, mbere y’uko muri uku kwezi ataramira i Huye, aho iyi Radiyo ikorera.
Element yavuze ko iyi album izaba iriho hagati y’indirimbo umunani n’icumi, hakazagaragaraho abahanzi mpuzamahanga bakomeye bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo.
Ati “Ndasohora album muri uyu mwaka. Ndi kuyikoraho. Ishobora no gutinda nkayisohora umwaka utaha. Ibaze indirimbo umunani cyangwa icumi. Biraza gufata umwanya uhagije ariko ikintu kizavamo ndabizi kizabashimisha, bazabikunda”.
Yakomeje agira ati “Mfiteho izo nafatanyije n’abahanzi banini muri Afurika, bizagenda biza n’ibindi. Hariho Ruger, Qing Madi, Kizz Daniel, abantu bo muri Portugal, no mu Bufaransa barimo ariko bo wenda ntabo navuga. Ariko ni abahanzi banini. Turacyakorana kuri uyu mushinga, byose bizaza”.
Ku wa 8 Ugushyingo mu 2025, Element yahuriye ku rubyiniro na Kizz Daniel muri Suède i Burayi. Ni igitaramo yakoze kibimburira uruhererekane rw’ibindi yahise akorera mu Burayi.
Anategerejwe mu iserukiramuco azahuriramo n’abandi bahanzi Nyarwanda hafi 30 bari mu ngeri zitandukanye. Ryitwa “Siga Art Fest”. Riteganyijwe kubera i Huye iminsi itatu kuva ku wa 19-21 Werurwe 2026. Ryateguwe n’umusizi Junior Rumaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!