00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eliane Umuhire yinjiye mu banyamuryango ba ‘European Film Academy’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 June 2026 saa 04:58
Yasuwe :

Umunyarwandakazi Eliane Umuhire ukomeje kwigaragaza muri sinema mpuzamahanga yinjiye mu banyamuryango ba European Film Academy, isanzwe ihuza abakinnyi, abayobozi n’inzobere zinyuranye mu ruganda rwa sinema mu Burayi.

Kwinjira muri iri huriro si ikintu gihabwa buri wese. ‘European Film Academy’ itanga ubunyamuryango ku bakora sinema basanzwi bafite ibikorwa bifatika byanamenyekanye.

Ubunyamuryango ba ‘European Film Academy’ buhabwa abakinnyi, abayobozi ba filime, abanditsi n’abatunganya filime basabwa kuba baragize uruhare rugaragara nibura muri filime eshatu ndende zerekanwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye.

Ku rundi ruhande ariko abegukanye cyangwa bahataniye ibihembo bikomeye bya sinema na bo bahabwa amahirwe yo kwinjira muri iri huriro.

Eliane Umuhire amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi ba filime bo muri Afurika bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yakinnye muri filime zitandukanye zamenyekanye zirimo “Birds Are Singing in Kigali”, “Augure” n’izindi zamuhesheje ibihembo mu maserukiramuco mpuzamahanga.

Kuba umunyamuryango wa ’European Film Academy’ bifungura amarembo menshi arimo kugira uruhare mu gutora abegukana ibihembo bya “European Film Awards”, kwagura umuyoboro w’abakora sinema bahurira muri iri huriro no kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere uruganda rwa sinema y’u Burayi.

Mu nshingano ze nshya, Eliane Umuhire azajya agira uruhare mu bikorwa by’iri huriro birimo gutanga ibitekerezo ku iterambere rya sinema, gutora filime n’abakinnyi bahatanira ibihembo bya ’European Film Awards’ n’ibindi.

Kwinjira muri ’European Film Academy’ ni indi ntambwe ikomeye yerekana uko Eliane Umuhire akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri sinema mpuzamahanga.

Eliane Umuhire yinjiye mu rutonde rw’abanyamuryango ba ‘European Film Academy’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages