Mu butumwa agenda ashyira ku rubuga rwa facebook umuhanzi Elion Victory ararushaho kugaragaza ko nyuma yo gutsinda amajonjora, muri iyi minsi arangamiye cyane kwerekeza mu irushanwa rya Tusker Project Fame 6.
Uyu muhanzi aherutse kuza ku rutonde rw’abahanzi basaga icumi batoranyijwe i Kigali mu bagomba gukurwamo abazerekeza mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6 tariki ya 20 Nzeri 2013.
Aganira na IGIHE, Elion, washyize hanze indirimbo nshya yise "Hindukira Tubane" yavuze ko aramutse agiye muri iri rushanwa yiteguye gukora ibishoboka byose ngo azaheshe ishema u Rwanda n’umuziki nyarwanda.
Ibi bikaba bisa n’ibyo Nyamitali nawe aherutse gutangaza avuga ko aramutse aje ku rutonde rw’abagomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa yazakora iyo bwabaga.
Abahanzi basanzwe bazwi hano mu Rwanda ari bo Elion Victoy, Patrick Nyamitali na Peace Jolis batsinze amajonjora ya mbere abahesha amahirwe menshi yo kuba bashobora kuzagaragara mu marushanwa ya Tusker Project Fame 6.
Biteganijwe ko abazahamagarwa bazahaguruka i Kigali kuwa 20 Nzeri berekeza i Nairobi muri Kenya, ahazabera aya marushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO