Nyuma y’uko The Ellen DeGeneres Show isojwe mu 2022, DeGeneres yagiye kuba mu Bwongereza mu cyaro cya Cotswolds aho abana n’umukunzi we, Portia de Rossi.
Muri aka gace yibera mu buzima butuje, akorora inkoko, ndetse rimwe na rimwe agasohokera mu tubari twaho. Nyamara, nk’uko byatangajwe n’inshuti ze, ntabwo ari mu kiruhuko cy’iteka.
Uyu munyamakuru w’imyaka 67 amaze gutangira ibiganiro byo guhura n’abakunzi be mu mijyi itandukanye mu Bwongereza, nk’urugendo rugufi rushobora kuba igerageza rya mbere, mbere yo gusubira ku rubyiniro runini cyangwa televiziyo.
Abantu bamuzi neza bavuga ko akomeje kugirana ibiganiro n’abanditsi n’abatunganya porogaramu za televiziyo, bikaba bishobora gufungura inzira y’indi gahunda nshya.
DeGeneres ubwe aherutse gutangaza ko yishimira ubuzima bwo mu cyaro, ariko akumva atangiye kuganzwa n’irungu.
Ati “Nishimira inkoko zanjye, ariko ndatekereza ko ndambiwe gato. Ndashaka gukora ikintu.”
Icyakora, nubwo ashobora gutegura kugaruka, kongera kwigarurira imitima ya bamwe bizamusaba izindi mbaraga kubera igihe amaze adakora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!