Ellen DeGeneres yabigarutseho mu kiganiro yatumiyemo umukunzi we, cyagarukaga ku rugendo yagiriye mu Rwanda mu cyumweru gishize mu gushyira ibuye ry’ifatizo ahatangiye kubakwa ikigo kizwi nka Dian Fossey Gorilla Fund Campus.

Ni igitekerezo cyagizwe n’umukunzi we ku munsi w’isabukuru ye, ubwo yizihizaga imyaka 60 y’amavuko, umwaka ushize.

Ati “Iki ni igitekerezo cya Portia ku bw’isabukuru yanjye, byatangiye ari ibirekerezo ariko ubu tumaze gukusanya miliyoni 5.9 z’amadorali, ibintu bitangaje cyane. Tuzakomeza kubikora mu buryo butandukanye, ndashimira buri wese wadufashije.”

Ellen yahise azana agapupe kari mu ishusho y’ingagi bahaye izina rya ‘Old Goat’ kahanzwe ubwo Portia yari ari mu Rwanda, akajya agatemberana, akararana nako ndetse akakajyana muri Amerika.

Yagahaye Portia, uyu mukunzi we wahise avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ari kumwe nako.

Ellen yahise avuga ko ako gapupe bagiye kugateza icyamunara guhera ku $ 500, bagasinyaho bose we n’umukunzi we bavuga ko umuntu uzakegukana azahita akohererezwa nk’impano. Ubu icyamunara kigeze ku $ 6 700.

Iki kigo Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia de Rossi bazubaka mu Rwanda kizaba kirimo laboratwari, ibyumba by’inama, ibyumba byo kwigishirizamo, inzu ndangamateka ivuga kuri Dian Fossey n’ibindi.

Ellen amaze igihe atangije ibikorwa byo gukusanya inkunga igamije gushinga iki kigo mu Rwanda.

Muri icyo kigo ni naho hazaba ibiro by’ ikigega Dian Fossey Gorilla Fund kimaze imyaka isaga 50 gikorera mu Rwanda binyuze mu gashami kacyo gashinzwe ubushakashatsi ka Karisoke Research Centre, mu Karere ka Musanze.

Ellen DeGeneres  n’umukunzi we Portia de Rossi ubwo bari mu kiganiro
Ellen DeGeneres n’umukunzi we Portia de Rossi ubwo bari mu kiganiro
Portia ubwo yari mu Rwanda, yishimiye ibihe byiza yagiriye muri Pariki y'ibirunga
Portia ubwo yari mu Rwanda, yishimiye ibihe byiza yagiriye muri Pariki y'ibirunga
Portia yabaga ahetse aka gapupe bise Old Goat, banashyize mu cyamunara
Portia yabaga ahetse aka gapupe bise Old Goat, banashyize mu cyamunara
Ubwo Portia yari ari mu Rwanda yahaboneye ibyishimo bikomeye
Ubwo Portia yari ari mu Rwanda yahaboneye ibyishimo bikomeye
Igishushanyo mbonera cy'Ikigo Ellen DeGeneres agiye kubaka mu Rwanda
Igishushanyo mbonera cy'Ikigo Ellen DeGeneres agiye kubaka mu Rwanda