00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elton John yashyize hanze igitabo avugamo ko Michael Jackson yari umurwayi wo mu mutwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 October 2019 saa 10:33
Yasuwe :

Umuhanzi Sir Elton Hercules John [Elton John] yashyize hanze igitabo avugamo ibitari bizwi anemeza ko Michael Jackson yari afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rocket Man, yabivuze mu gitabo cye yise ‘Me’ kirajya hanze kuri uyu wa Kabiri. Gusa bimwe mu biri muri iki gitabo byagiye hanze mu gihe kitarashyirwa ahagaragara ku buryo cyavugishije benshi kubera ibyo yavuzemo kuri Michael Jackson, aho avuga ku bijyanye n’imitekerereze ye.

Elton hari aho yanditse, ati “Nari nzi Michael Jackson kuva ubwo yari afite imyaka 13 cyangwa 14 […] yari umwana utangaje ku buryo utakwiyumvisha, gusa hari igihe cyageze atangira kwihunza Isi, ndetse akajya kure y’ibiriho nk’uko Elvis Presley yabigenje.”

Arongera ati “Imana izi icyari kiri kujya mbere mu mutwe we, ndetse izi imiti yari yarandikiwe kugira ngo ave mu bubata bw’ibiyobyabwenge. Buri gihe ubwo namubonaga mu bihe bya nyuma natekerezaga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe.”

Elton yavuze ko atavuze ibi mu buryo bwo gusetsa cyangwa gushimisha ahubwo yari akomeje. Arongera ati ‘yari afite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse yari umuntu utesha umutwe ku wabaga ari iruhande rwe.’

Yanavuze ko hari igihe yatumiye Michael Jackson mu birori mu rugo rwe, undi akigira gukina n’umwana w’umukozi wo mu rugo rwa Elton. Avuga ko ‘atari acyisanzura ku bantu bangana nawe.’

Elton John mu gitabo cye avuga ko Michael Jackson yageze aho akajagari mu mutwe

Michael Jackson wari umwami wa Pop yapfuye mu 2009. Haherutse kujya hanze filime mbarankuru yitwa ‘Leaving Neverland’ imushinja kuba yarasambanyije abana b’abahungu Wade Robson na James Safechuk.

Aba bagabo bavuga ko Michael Jackson yabasambanyije hagati yo mu 1980 na 1990. Wade avuga ko Michael Jackson yamusambanyije kuva afite imyaka irindwi kugeza agize 14.

Abo mu muryango wa nyakwigendera wafatwaga nk’umwami w’injyana ya Pop ntabwo bemera ibyo ashinjwa, ahubwo bakemeza ko ari abagamije kumuharabika. Kuva iyi filime yajya hanze, ibitangazamakuru bitandukanye byafashe umwanzuro wo guhagarika gucuranga indirimbo z’uyu muhanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages