Uyu mwana yavutse ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, nk’uko byemejwe n’aba bombi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza.
Uyu mwana yiyongereye ku bandi batatu basanganywe barimo impanga Lucy na Nicholas bafite imyaka umunani n’umukobwa Mary ufite imyaka itanu.
Mu butumwa bashyize kuri Instagram, Iglesias na Kournikova basangije abakunzi babo ifoto y’uyu mwana wavutse, agaragara yambaye ingofero iruhande rwe hari igipupe, ariko ntibatangaza izina cyangwa igitsina cye.
Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru People muri Kanama 2025 yavugaga ko aba bombi biteguraga kwakira undi mwana.
Uwatanze amakuru yavuze ko Iglesias na Kournikova bishimiye kongera kuba ababyeyi, kandi ko bagaragaje ko ari ababyeyi beza ku bana babo batatu basanganywe.
Icyo gihe, uyu muntu yanavuze ko Enrique Iglesias yagabanyije ingendo ze zo kuririmba hirya no hino ku Isi, agamije kubona umwanya uhagije wo kuba hafi y’umuryango we.
Yavuze ko nubwo akunda umuziki n’ibitaramo, asigaye agorwa no gutandukana n’abana be kuko kuba umubyeyi ari ingenzi cyane kuri we.
Ku wa 18 Ukwakira 2025, Anna Kournikova yari yasangije abakunzi be ifoto idasanzwe ari kumwe n’abana be, aho bari bambaye imyambaro ya Halloween.
Enrique Iglesias na Anna Kournikova bahuye bwa mbere mu 2001, ubwo Kournikova yagaragaraga mu mashusho y’indirimbo “Escape”.
Mu 2002, bagaragaye bari kumwe mu birori bya MTV Video Music Awards, bituma abantu batangira kwemeza urukundo rwabo.
Mu 2011, mbere y’uko babyara impanga zabo, Kournikova yari yabwiye Women’s Health ko yifuza cyane kuzabyara umunsi umwe, kuko akunda kwita ku bandi.
Iglesias na Kournikova bibarutse impanga Nicholas na Lucy ku wa 16 Ukuboza 2017, naho Mary avuka ku wa 30 Mutarama 2020.







Ibitekerezo 0