Ku nshuro ya mbere ibi birori bya Entertainment Industry Night byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo ibyamamare mu ngeri zitandukanye ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro bagombaga gusangira no gusabana n’abo bafana.
Bamwe mu bitabiriye ibi birori bafite amazina azwi barimo;umuhanzi Safi Madiba, Dj Pius, Ndimbati, Maman Sava, Mc Tino, abagize itsinda rya Just Family, Edouce Softman n’abandi benshi.
Rwema Denis wateguye ibi birori yabwiye IGIHE ko nubwo ibyamamare byitabiriye atari byinshi cyane, ngo iki gikorwa azakomeza kugitegura kenshi ku buryo cyanaba ngarukakwezi.
Yongeyeho ko yishimiye uko ku nshuro ya mbere ibi birori byagenze, ashimangira ko yizeye ko mu bitaha abantu bazitabira ari benshi cyane.
Usibye gusabana no gusangira n’ibyamamare, abafana babonye amahirwe yo kwifotozanya n’abo bakunda ku itapi itukura yari yateguwe.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique



















TANGA IGITEKEREZO