00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi agiye guhagarika ’gutera urwenya’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 31 March 2023 saa 09:34
Yasuwe :

Umunyarwenya Eric Omondi utishimiye imiyoborere y’igihugu cye yatangaje ko agiye guhagarika gutera urwenya kubera imibereho mibi y’urubyiruko rwa Kenya.

Omondi wazamukiye muri Churchill Show nyuma y’imyaka 15 amaze mu mwuga wo gutera urwenya avuga ko Abanyakenya bari mu bihe bigoye batari mu byo kwishimisha.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Ramogi TV, avuga ko yakoze ibikenerwa byose ngo atange ibyishimo ku bakunzi b’urwenya ariko abona igihe kigeze cyo kubihagarika.

Ati “Ibi bintu nabitangiye mu 2003, mbikora by’umwuga mu 2008, imyaka 15 irahagije, iyo urangije kwiga amashuri abanza, ujya mu yisumbuye nyuma yaho ukajya muri Kaminuza.’’

“Birumvikana ubu ibijyanye n’urwenya mbihagarikiye aha, abantu barababaye, ntabwo ari umwanya wo guseka.”

Eric Omondi ukurikirwa na miliyoni enye ku rubuga rwa Instagram avuga ko urubyiruko rwa Kenya ruri mu bihe bikomeye ku buryo agomba kurukorera ubuvugizi mu bushobozi afite.

Ati “Ubu ng’ubu ndabivuga nkomeje, turi mu bihe bikomeye, abantu barababaye, bishwe n’inzara, ntabwo babasha kubona iby’ibanze.’’

“Imana yampaye ijwi n’aho mvugira, nataramiye abantu imyaka myinshi, ibi ndimo ndi kubikora nka Eric. Nta mutwe n’umwe wa politiki ndimo nta nkunga n’imwe yabo bantu nkeneye nta mwanya wa politiki nkeneye.”

Uyu munyarwenya amaze gufungwa inshuro eshatu muri uyu mwaka; yatawe muri yombi ubugira gatatu azira gushora urubyiruko mu myigaragambyo gusa yahise arekurwa.

Eric Omondi amaze iminsi akorera ubuvugizi abantu batandukanye bari muri gereza bahawe ibihano byoroheje bakarekurwa, ku wa 21 Werurwe 2023 yafunguje abagera kuri 22.

Eric Omondi umaze iminsi ayobora imyigaragambyo ivuganira urubyiruko rwa Kenya avuga ko nta mwanya wa politiki ashaka guhatanira
Eric Omondi yavuze ko yahaye ikarita y'umuhondo ubuyobozi bw'igihugu nibutagira icyo bukora akazamura umutuku ibintu bizagenda nabi kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages