Uyu mugabo witabye Imana mu 2019 asiga abana babiri, umubiri we uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Chiromo Hospital Group.
Mu butumwa uyu munyarwenya yashyize ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko hakenewe inkunga y’ibihumbi 780 Ksh, ni ukuvuga arenga miliyoni 6Frw.
Yanditse agira ati “Nahamagaye kuri Chiromo Mortuary mbasaba gutegura umurambo wa Eric Gori tuzashyingura kuri uyu wa Gatanu,. Duhe umuvandimwe wacu iruhuko ryiza kandi umubyeyi we nawe abeho mu mahoro."
“Turatangira gukusanya iyi nkunga uyu munsi n’ejo tugeze umurambo mu rugo kugirango ushyingurwe. Kandi birakwiye ko twishyurira abana yasise amafaranga y’ishuri.”
Uyu munyarwenya w’imyaka 41 amaze iminsi akora ibikorwa bigamije gushakira ababaye ubufasha, dore ko mu minsi itanu ishize yafashize umuryango w’umwana witwa Dylan wahiye mu isura atwitswe n’icyayi gushyushye ubu ari kwitabwaho n’abaganga mu Buhinde nyuma yo gushakirwa ibihumbi 750Ksh.
Umunyarwenya Eric Omondi amaze iminsi akora ibikorwa bigamije gushakira ubufasha abababaye bari hirya no hino muri Kenya


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!