00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eric Omondi yahaye itegeko Perezida Ruto, Inda ya Sheebah ikomeje kuvugisha benshi: Avugwa mu myidagaduro

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 July 2024 saa 10:20
Yasuwe :

Umunyarwenya wo muri Kenya, Eric Omondi, yasabye Perezida William Ruto ko bitarenze ku wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 agomba kuba yirukanye abayobozi batandukanye bo muri Guverinoma kuko abaturage batakibafitiye icyizere.

Mu butumwa bw’amashusho Eric Omondi yanyujije kuri Instagram, yavuze ko kuri uwo wa Kane azayobora imbaga y’Abanya-Kenya bakajya kureba Perezida bambaye imyenda y’umweru bakavugana nawe amaso ku maso.

Uyu munyarwenya yanasabye Perezida Ruto gukumira Abapolisi kuri uwo munsi, kuko ngo bazaba bakora urugendo rw’amahoro bafite n’amabendera ya Kenya.

Omondi avuze ibi mu gihe iki gihugu gihangayikishijwe n’imyigaragambyo y’urubyiruko rukomeje gusaba impinduka mu miyoborere y’icyo gihugu.

Eric Omondi yasabye Perezida William Ruto kwirukana abagize guverinoma ye bitarenze ku wa Kane

Inda ya Sheebah Karungi ikomeje kuvugisha benshi

Umuhanzikazi Sheebah Karungi akomeje kugarukwaho na benshi mu bakurikira uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda bagaruka ku miterere ye bavuga ko agaragara nk’utwite nubwo we nta kintu na kimwe arabivugaho.

Nyuma yo kugaragara mu gitaramo cya ’Blue3’, uyu muhanzi yongeye kugaragara mu gitaramo cyabereye i Masaka gusa benshi batunguwe n’imyambarire yaserukanye aho hari n’abadatinya kuvuga ko idakwiriye umugore utwite.

Rema yishyize mu cyiciro kimwe n’abahanzi barimo Davido, Wikid na Burnaboy

Rema w’imyaka 22 akaba umwe mu bahanzi bakomeje kubaka ibigwi akesha indirimbo “Calm down” yatewe imijugujugu n’abokoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kuvuga ko ari mu cyiciro kimwe na Davido, Burnaboy na Wizkid.

Uyu muhanzi yavuze ibi yifashishije indirimbo yise “HEHEHE” avugamo ko mu muziki wa Nigeria utakiyobowe n’abahanzi batatu gusa ibyo yise Big 3 ashaka kuvuga Wizkid, Davido na Burnaboy ahubwo ari bane (Big 4) nawe arimo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kugaruka kuri aya magambo ya Rema bavuga ko ibyo yakoze ari ukwikuza cyane abandi bakavuga ko yabashije kugera ku duhigo turemereye abandi bahanzi batagezeho muri Afurika.

Rema yishyize mu cyiciro kimwe n'abahanzi bakomeye muri Nigeria barimo Davido, Wizkid na Burnaboy

Rudeboy yagiriye abagabo inama yo gushaka abagore bakize

Rudeboy ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria yagiriye abagabo inama yo gushikama bagashaka amafaranga, bamara kuyabona nabo bakishakira abagore b’abakire, bagaca agasuzuguro k’abakobwa bahora bavuga ko bazashaka abagabo b’abakire bakabahindurira ubuzima.

Uyu muhanzi avuga ko abakobwa b’iyi minsi mbere y’uko bajya mu rukundo cyangwa gushyingiranwa n’umusore babanza kureba ubushobozi afite mu buryo bw’amafaranga.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yabwiye abagabo ko mu gihe babonye amafaranga nabo bagomba gushaka abagore bakize, bityo umuntu wese akumva ko agomba gukora adategereje amakiriro ku bandi.

Ati:"Ikigero bagezeho bakomeza kuvuga ko umugabo agomba kuba afite amafaranga mbere y’uko bakundana cyangwa bashyingiranwa biteye ubwoba.

"Muhindure ibyo muvuga, mushake amafaranga, hanyuma muzashake abakobwa nabo bakize. Buri wese agomba kuyashaka."

Rudeboy ababazwa n'imvugo y'abakobwa bavuga ko bazashaka abagabo cyangwa bazakundana n'abasore bakize

James Cameron yapfushije inshuti ye yamufashije gukora filime zirimo Avatar na Titanic

Jon Landau wagize uruhare mu ikorwa rya filime zakunzwe cyane nka “Titanic” na “Avatar” yitabye Imana azize kanseri yari amaranye umwaka.

Uyu mugabo w’imyaka 63 ni umwe mu bafashishije cyane James Cameron gutunganya izi filime zamugize icyamamare mu bijyanye no gutunganya amashusho ya filime no kuziyobora.

Jon Landau yari asanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya soiyete Lightstorm Entertainment yashinzwe na James Cameron afatanyije na Lawrence Kasanoff mu 1990.

Jon Landau wagize uruhare mu ikorwa rya filime nka “Titanic” na “Avatar” yitabye Imana

Kanye West yajyanwe mu nkiko n’umunyamategeko we

Uwunganira Kanye West [Ye] mu mategeko Brian Brumfield yiyambaje inkiko azisaba ko zamutandukanye n’uyu muraperi utakimwikoza ndetse ntiyubahirize ibyo kumwishyura.

Uyu munyamategeko niwe wari umuhagarariye mu rubanza aregwamo gukubita umufana wari umusabye ko yamusinyira autographe.

Uyu munyamategeko yajyanye ikibazo cye mu nkiko asaba ko yakurwa mu bunganira Kanye West kuko atakivugana n’uyu muhanzi ndetse umubano wabo wazambye kuva muri Kamena 2024 nyuma y’amezi atanu bari bamaze bakorana.

Umwanzuro w’urubanza uzasomwa ku wa 29 Nyakanga 2024.

Umwunganizi wa Kanye West yiyambaje inkiko azisaba ko zamutandukanya n'uyu muraperi utakimwishyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages