Ibi ni ibyakomojweho na Eric Omondi wasabye abanyarwanda gukomera ku muco wabo wo kurangwa n’umutuzo mu byo bakora.
Aha niho yahereye akomoza kuri kuri Meddy, avuga uburyo yatunguwe n’imyitwarire yamubonanye mu gitaramo yahuriyemo n’abahanzi batandukanye bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ati “Abanyarwanda muratangaje nigeze kujya mu gitaramo kirimo Diamond Platnumz, Khaligraph Jones, Bebe Cool n’umuhanzi wo muri Jamaica ashobora kuba ari Konshens.”
“Uzi igitangaje, ni uburyo aba bahanzi bitwaye, Diamond yaje asimbuka, Bebe Cool biba uko, Konshens we murabizi , gusa bigeze kuri Meddy ibintu byarahindutse abantu bajya mu rukundo ku buryo bworoshye.”
Uyu munyarwenya yahise asaba ko bamucurangira indirimbo “Slowly” ya Meddy agerageza kuyibyina yigana uyu muhanzi uko aba ameze ku rubyiniro.
Ati “Umva Meddy aza yitonze, gake gake, akureba mu maso ntakavuyo kenshi, ku buryo nawe wisanga wagiye mu mujyo w’urukundo.”
“Abanyarwanda muzagume ku muco wanyu, cyane ko n’uburyo mubyina gakondo murambura amaboko museka byo ubwabyo biranejeje.”
Uyu munyarwenya yageze aho afata indirimbo ‘Why’ ya The Ben na Diamond, ‘Slowly’ ya Meddy azigereranya na ‘Wale Wale’ ya Jose Chameleone na ‘Love You Everyday’ ya Bebe Cool abaza abamukurikiye indirimbo nziza bumva yabajyana mu rukundo.
Eric Omondi w’imyaka 41 ni we wasoje iki gitaramo , yabanjirijwe ku rubyiniro n’abarimo Admin Seka wagarutse kuri Moses Turahirwa avuga uburyo yatunguwe no kubona umuntu wihinduza igitsina mu byangobwa bye bimuranga.
Mavinde & Pazzo bagarutse ku bagabo bafite imiryango baratira abandi, ku buryo bahora bavuga ko yishimye ariko bakaba bitabiriye igitaramo nk’iki ari bonyine.
Muhinde, umwe mu banyarwenya bakomeje kwigaragaza mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda yakiranwe urugwiro ku buryo bukomeye.
Uyu musore utera urwenya agaruka ku bugufi bwe, yabanje gusaba imbabazi Arthur Nkusi kuba yamuhamagaye akamubura amubwira ko telefone ye bari bayishyize ku kabati hejuru akabura uko ayigeraho ngo amwitabe.
MC Kash ukomoka mu majyaruguru ya Uganda yateye urwenya agaruka ku mukunzi we wamwanze mbere y’uko aza mu Rwanda, asaba umukobwa w’i Kigali kujya kumuhobera ku rubyiniro kugira ngo abone amashusho azerekana iwabo abereka ko yabonye umukobwa mwiza.
Loyiso Gola umwe mu banyarwenya bakomeye ku mugabane wa Afurika yakomoje ku matsiko afitiye ingagi zo mu birunga n’uburyo u Rwanda rukomeje kwamamara biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
Sintex n’umugore we batunguranye
MC Kash yagarutse kuri Sintex amubwira ko yagiye kumushakisha kuri Twitter abona ko yakoze ubukwe, amushimira icyemezo yafashe kitorohera benshi dore ko ngo hari n’abatinya gutera ivi.
Arthur Nkusi ubwo yari ku rubyiniro yabonye mukuru we Sintex yinjiye ahaberaga igitaramo aherekejwe n’umugore we Keza Shadia asaba abari bitabiriye kubakomera amashyi ku ntambwe bateye.
Amafoto: Kasiro Claude


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!