Uyu mugabo winjiye muri Quartier Latin International mu 1993, aheruka gutaramira mu Rwanda muri Werurwe 2022 mu iserukiramuco ry’iminsi ibiri ryiswe ‘Zilipendwa Festival’.
Agiye kongera gutaramira i Kigali mu gitaramo giteganyijwe kuwa 8 Werurwe 2023 kizafasha abakunzi b’umuziki wa Rhumba n’abagore kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Uyu muhanzi avuga ko yamaze gutegura indirimbo za Rhumba zivuga ibyiza n’imbaraga z’abagore azaririmbira abazitabira iki gitaramo. Kizabera i Remera, Kisimenti ahitwa kwa Carol’s Joint hahoze hitwa Chez Zozo.
Éric Tutsi yanagize uruhare rukomeye ku ikorwa rya Album enye za Koffi Olomide zirimo ‘Magie’, ‘V12’, ‘Wake Up’, ‘Attentat’ na ‘Force de frappe’.
Éric Tutsi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri Se w’Umunyarwanda na Nyina w’Umunye-Congo.
Uyu muhanzi ukunda kugera mu Rwanda kenshi aho afite umuryango mugari, avuga ko atewe impungenge n’ahazaza h’injyana ya Rhumba kubera umubare muto w’abakibyiruka bayitabira.
Ubwo aheruka mu Rwanda yasuye ishuri rya muzika rya Nyundo riri mu karere ka Muhanga. Yishimiye igitekerezo cy’ishingwa ry’iri shuri avuga ko nawe yifuza kuzigisha abakiri bato injyana ya Rhumba ubu akaba agitegereje abaterankunga.







Ibitekerezo 0