00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese koko umuhanzi Gisa yaba ari gukwirakwiza amafoto ari gusambana ngo yimenyekanishe?

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 June 2013 saa 02:54
Yasuwe :

Nyuma y’abahanzi Tete Roca, Fearless n’abandi bagiye bakoresha amafoto y’urukozasoni mu gushaka kwimenyekanisha cyane, ubu hatahiwe umuhanzi Gisa cy’Inganzo.
Ku batamuzi cyane, Gisa James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gisa Cy’Inganzo, uretse kuba avugwaho ko afite ijwi ryumvikanisha impano yo kuririmba, ari no mu bahanzi bari kuzenguruka mu bitaramo bya ’Guma Guma’ hirya no hino mu Rwanda aririmbana na Kamichi.
Ku mbuga nkoranyambaga za facebook n’izindi mbuga nto nto za hano mu Rwanda (…)

Nyuma y’abahanzi Tete Roca, Fearless n’abandi bagiye bakoresha amafoto y’urukozasoni mu gushaka kwimenyekanisha cyane, ubu hatahiwe umuhanzi Gisa cy’Inganzo.

Ku batamuzi cyane, Gisa James uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gisa Cy’Inganzo, uretse kuba avugwaho ko afite ijwi ryumvikanisha impano yo kuririmba, ari no mu bahanzi bari kuzenguruka mu bitaramo bya ’Guma Guma’ hirya no hino mu Rwanda aririmbana na Kamichi.

Ku mbuga nkoranyambaga za facebook n’izindi mbuga nto nto za hano mu Rwanda (blogs) hari gucicikana muri iyi minsi inkuru zivuga ziti “Umuhanzi Gisa Cy’Inganzo yafotowe akora imibonano mpuzabitsina”.

Iyo ukurikiranye izo nkuru ngo nawe wihere ijisho ubona ko ari amafoto koko yafotowe umuhungu n’umukobwa basa nk’abaryamanye. Hagaragara umukobwa uryamye hasi umuhungu amuri hejuru. N’ubwo bigoye kubyemeza, ushishoje neza ushobora kuvuga ko bishoboka ko uwo muhungu yaba ari Gisa kuko bajya gusamo ukuntu.

Zimwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi zivuga ko aya mafoto ashobora kuba yarashyizwe hanze na nyir’ubwite mu rwego rwo kurushaho kwimenyekanisha. Gusa Gisa we arabihakana.

Aganira na IGIHE, Gisa Cy’Inganzo yagize ati “Ntabwo ari byo ariya mafoto siyo. Nanjye nikanze bambwira ngo kuri facebook hariho amafoto nsambana nuko nkurikiranye nsanga ni K-John wayakoze. Nawe uramuzi K-John aba ashaka guhora avugwa!”

Uyu K-John (Kalisa John) ni umwe mu bafite imbuga nto zikorera kuri facebook zikunda gukoresha amafoto n’amagambo akunze guhora mu bibazo byo gusesereza no gusebya abahanzi nyarwanda. Izi mbuga kandi zizwiho gukwirakwiza ibihangano bishya by’abahanzi birimo ibirango bya K-John n’abandi nkawe.

Gisa avuga ko nyuma yaho yagiye abisobanurira itangazamakuru ko iby’ayo mafoto ari ukumubeshyera no kumuharabika. Yemeza ariko ko nta bibazo asanzwe afitanye n’uyu K-John ku buryo byaba ari byo byatumye amuharabika. Gisa avuga ahubwo ko ngo kwaba ari ugushaka kwimenyekanisha kwa K-John.

Gisa ariko Gisa avuga ko atashatse kugana inkiko kuko ngo afata K-John nk’umuntu usanzwe wandika ‘amafuti’ ku bahanzi.

Aganira na IGIHE K-John we avuga ko aya mafoto ari ukuri kandi ko yayatangaje mu kugaya no kunenga uyu muhanzi. Yagize ati "Twari turi kwa Fazzo niho nafatiye ariya mafoto. Yari ari mu cyumba ndi mu ruganiriro ariko we ntiyari abizi ko nari mpari."

Gisa akunze kugaruka mu ntonde z’abahanzi bashya bafite ubuhanga buhanitse mu miririmbire n’ijwi ryiza.

Aheruka gusohora indirimbo nshya yise "Rumbiya" irimo umudiho gakondo.

Dore ayo mafoto:

Kuri iyi foto haragaragaraho umukobwa wambaye agapira k'umweru n'ijipo yerekana amatako ye; aryamiye urubavu kuri matela iri hejuru y'agakeka
Kuri iyi foto haragaragara umuhungu ari hejuru ya wa mukobwa wari uryamye basa nk'abaora imibonano mpuzabitsina
Kuri iyi foto ushishoje neza ushobora kuvuga ko uyu musore ashobora kuba ari Gisa urebye inyogosho ye, isura ye n'imiterere ye
Aha Gisa wambaye imyenda yiganjemo ibara ry'ubururu (uri i bumoso) ari kuririmbana na Kamichi mu bitaramo bya Guma Guma
Gisa ni umwe mu bahanzi bafite impano; n'ubwo atari mu bahanzi 11 bari muri Guma Guma, azenguruka mu bitaramo bakora afasha Kamichi kuririmba ku buryo atari akwiye kwiyamamaza mu mafoto y'urukozasoni

Indirimbo Inkombe ya Gisa iheruka kujya hanze mu mashusho:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages