Kuri ubu irushanwa rigeze ahakomeye dore ko abahatana muri rusange batangiye gutorwa n’abakunzi babo binyuze ku rubuga nyir’izina rwa Prix découvertes RFI.
Usibye amajwi y’abatora, abahanzi bagira akanama nkemurampaka kabaha amajwi ndetse akaba amwe mu yagenderwaho bikomeye kugira ngo umuhanzi yegukane igihembo cya Prix découvertes RFI.
Akanama nkemurampaka ka Prix découvertes RFI akenshi usanga kagizwe n’abantu babaye mu muziki kandi bafite izina rikomeye.
Muri uyu mwaka abagize akanama nkemurampaka kazatanga amanota ni; Fally Ipupa, Angelique Kidjo na Youssou N’dour bafite amazina akomeye mu muziki wa Afurika kimwe n’abandi nka; Singuila wigeze kuyobora akanama nkemurampaka k’irushanwa mu mwaka wa 2017 na Josey, umuhanzikazi ukomeye muri Côte d’Ivoire.
Aba biyongeraho; umuhanzikazi wo muri Cameroon Charlotte Dipanda, Oumou Sangare icyamamare mu muziki wa Mali na A’salfo uzwi cyane mu muziki wa Côte d’Ivoire.
Amatora y’uzegukana iki gihembo yatangiye ubwo icumi bahatana batangazwaga bikaba byitezwe ko azarangira tariki 16 Ukwakira 2019.
Social Mula yatangiye umuziki mu 2013. Icyo gihe yafashwaga n’inzu itunganya umuziki ya The Zone. Yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.
Iki gihembo cya Prix Découvertes RFI ari guhatanira umwaka ushize cyatwawe n’umunyarwanda Yvan Buravan.
Umuhanzi wegukanye iki gihembo ahabwa amayero ibihumbi icumi [€10,000] ndetse no gufashwa gukora ibitaramo bizenguruka Afurika na kimwe gikomeye uyu muhanzi ategurirwa i Paris mu Bufaransa.


















TANGA IGITEKEREZO