00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Fally Merci yakomoje ku mwihariko w’igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ afata nk’umuhuro w’amatora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 July 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Umunyarwenya Fally Merci usanzwe unategura ibitaramo bya ‘Gen-Z Comedy’ yavuze ko igiteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2024 bari kugifata nkumuhuro w’amatora we agereranya n’ubukwe.

Ibi Fally Merci yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE ubwo yakomozaga ku gitaramo yateguye mu gihe abantu bose barangamiye ibikorwa byo kwiyamamaza.

Fally Marci akaba yavuze ko igitaramo cye cyuzuzanya na gahunda z’amatora, ati “Twe igitaramo cyacu gihuza urubyiruko, turifuza ko kuri iyi nshuro kiba umuhuro w’amatora cyane ko yegereje.”

Uyu munyarwenya yavuze ko abazitabira iki gitaramo bazagira umwanya wo kuganira no kwibukiranya ko gutora ari inshingano z’urubyiruko, bakabakangurira kuzitabira amatora ku bwinshi.

Ati “Benshi mu rubyiruko hari igihe wumva bibeshya ko gutora bitabareba, ugasanga ntabwo ari ibintu bafiteho amakuru menshi, mu gitaramo cyacu tuzaganira nabo tubereke impamvu bakwiye kumva uruhare rwabo mu matora tubakangurire kuzitabira ku bwinshi mu rwego rwo kugira ngo amahitamo y’ubuyobozi bwabo ave muri bo.”

Byitezwe ko igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’ kizabera mu ihema rya Camp Kigali ku wa 11 Nyakanga 2024 kikazitabirwa n’abanyarwenya barimo; Fally Merci, Rumi,Umushumba,Pilote,Cardinal,Pirate,Isacal,Dogiteri Nsabii na Killaman.

Ni mu gihe ariko kandi umuhanzi w’umunsi muri icyo gitaramo azaba ari Danny Nanone.

Fally Merci yavuze ko iki gitaramo ari nk'umuhuro w'amatora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024
Killaman na Dogiteri Nsabii batumiwe by'umwihariko mu gitaramo cya Gen-Z Comedy
Danny Nanone niwe muhanzi w'umunsi mu gitaramo cya Gen-Z Comedy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages