00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Farious na Jackie Chandiru bazafasha Muyoboke kwerekana ko umuziki atari umwiryane

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 4 October 2014 saa 11:23
Yasuwe :

Nyuma yo gufasha abahanzi benshi akanabateza imbere , Muyoboke Alex yateguye igitaramo azahurizamo abo yakoranye na boTom Close, Urban Boyz, Dream Boyz na bagenzi babo Big Farious na Jackie Chandiru mu rwego rwo kwerekana ko umuziki atari intambara.
Mu kiganiro na IGIHE, Muyoboke yasobanuye ko ‘Explosion Concert’ ari igitaramo yateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi yagiye abera manager hamwe n’abanyamahanga yabahuje na bo. Ati “Uhereye kuri Tom Close nabereye Manager muri za 2007 , (…)

Nyuma yo gufasha abahanzi benshi akanabateza imbere , Muyoboke Alex yateguye igitaramo azahurizamo abo yakoranye na boTom Close, Urban Boyz, Dream Boyz na bagenzi babo Big Farious na Jackie Chandiru mu rwego rwo kwerekana ko umuziki atari intambara.

Mu kiganiro na IGIHE, Muyoboke yasobanuye ko ‘Explosion Concert’ ari igitaramo yateguye mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi yagiye abera manager hamwe n’abanyamahanga yabahuje na bo.

Muyoboke na Big Farious

Ati “Uhereye kuri Tom Close nabereye Manager muri za 2007 , Dream Boyz na Urban Boyz mperuka gukorana na bo, bose nashatse kubahuriza hamwe ariko noneho nsanga byaba byiza nzanye ba bahanzi bo hanze y’igihugu nagiye mbahuza na bo bagakorana indirimbo”

Akomeza agira ati “Farious na Jackie Chandiru bazaba bahari, na Eddy Kenzo yagombaga kuza ariko ntibyakunda kubera akazi kenshi afite. Muribuka Tom namuhuje na Farious bakorana ‘Baza’, Jackie akorana na Urban Boyz ‘Take it off’, Eddy Kenzo na we yakoranye na Dream Boyz ‘No One’”

Intego nyamukuru y’iki gitaramo ngo ni ukwereka Abanyarwanda ko umuziki atari intambara cyangwa umwiryane ahubwo ari ururimi ruvugwa na buri wese mu gutezanya imbere no gusakaza ibyishimo.

Urban Boyz bahuye na Chandiru bakorana 'Take it off' ku ngufu za Muyoboke

Muyoboke ati “Ndashaka kwerekana ko aba bahanzi twakoranye n’ubwo natandukanye na bo atari umuziro cyangwa intambara. Nta mwiryane dufitanye na muke. Umuziki ni ururimi ruvugwa na buri wese kandi rukumva na bose mu gutezanya imbere”

Uretse Big Farious, Jackie Chandiru, Tom Close, Dream Boyz na Urban Boyz, iki gitaramo kizagaragaramo Social Mula, Davis D n’itsinda rishya ry’abakobwa Charly na Nina.

Iki gitaramo kizabera kuri Serena Hotel ku itariki ya 18 Ukwakira 2014. Kwinjira ni amafaranga y’u Rwanda 5,000 n’10,000 mu myanya y’icyubahiro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages