Terrance "T.A." Dixon wahoze ari umushyushyarugamba wa Fat Joe wamufashaga mu bitaramo, yajyanye mu Rukiko ikirego aregamo uyu muraperi ku wa 19 Kamena 2025.
Muri iki kirego, Dixon yavuze ko Fat Joe yaryamanye n’abakobwa babiri bafite imyaka 15 n’undi ufite imyaka 16, aho umwe baryamanaga maze uyu muraperi akamuha amafaranga, imyambaro n’ibindi.
Yakomeje avuga ko hari umukobwa w’imyaka 15 Fat Joe yajyanye inshuro nyinshi i New York na Miami bishimishanya, ndetse ngo yaje kumuha amafaranga yo kwibagisha umubiri bakamwongerera ibice by’umubiri we birimo ikibuno, ibizwi ku izina rya ‘BBL’.
Dixon yakomeje avuga ko hari undi mukobwa utarageza imyaka y’ubukure, Fat Joe yakunze cyane ndetse ngo yigeze gutekereza gusiga umugore we kugira ngo abane na we. Yamwitagaho abinyujije mu kumwishyurira inzu, ibiribwa n’ibindi.
Yavuze kandi ko uyu muraperi afite imyitwarire idasanzwe kandi iteye impungenge ku bana batarageza imyaka y’ubukure, kandi ngo yanabyigambye mu ndirimbo ye yitwa "She’s My Mama."
Mu bindi yashinje uyu muraperi harimo ko yamuhatiraga kuryamana n’abagore nyuma y’ibitaramo, rimwe na rimwe abantu bareba. Avuga kandi ko Fat Joe yamwambuye amafaranga, ndetse ntamushyire mu bamufashaga kwandika indirimbo ze.
Ni mu gihe umunyamategeko wa Fat Joe witwa Joe Tacopina yabwiye TMZ ko ibyo Dixon avuga ari ibinyoma.
Yagize ati “Ni uburyo bwo kumushyiraho igitutu ngo yemere kwishyura”.
Yongeyeho ko inzego z’umutekano zamaze kumenya ibyo Dixon akora.
Hagaragajwe imbunda n’ibiyobyabwenge byasanzwe mu rugo rwa Diddy
Urubanza rw’umuraperi Sean Combs wamenyekanye nka Diddy rwasubitswe, gusa ntibyabuza ubushinjacyaha gukomeza akazi, ndetse na polisi yerekanye ibyo yakuye mu rugo rwe birimo imbunda, ibiyobyabwenge n’amavuta (Baby Oil) yifashishaga mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Ku wa 19 Kamena 2025 nibwo urubanza rwa Diddy rwasubitswe kubera umunsi mukuru wa Juneteenth, wibukwaho ubucakara bwarangiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo rwasubitswe ntibyabujije ko ubushinjacyaha bukomeza akazi kabwo, ndetse herekanywe amafoto mashya agaragaza intwaro ndende, amasasu, ibiyobyabwenge ndetse n’amavuta y’abana yakoreshwaga na Diddy mu bikorwa by’ubusambanyi yari yarahaye izina rya ‘Freak Offs’.
Aya mafoto yafashwe ubwo inzego z’umutekano zasakaga urugo rwa Diddy ruherereye i Los Angeles muri Werurwe 2024.
Umunyamategeko wa Diddy, Marc Agnifilo, yabwiye urukiko ati “Izo ntwaro zari zibitse neza kure y’aho abana ba Diddy bari”.
Ni mu gihe mu gikorwa nk’icyo cyabereye i Miami, abapolisi basanze mu rugo rwa Diddy udupfunyika turimo ibiyobyabwenge birimo MDMA na ketamine.
MDMA (izwi nka Molly cyangwa Ecstasy) ni ikiyobyabwenge gitera ibyishimo byinshi, naho ketamine ni ikindi kiyobyabwenge gikunze gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kumva ibimukikije.
Urubanza rwasubukuwe kuri uyu wa 20 Kamena 2025, aho Brendon Paul, wahoze ari umukozi wa Diddy, yatanze ubuhamya.
Ni mu gihe biteganijwe ko urubanza rw’uyu muraperi ruzamara ibyumweru umunani, aburanishwa ku byaha akurikiranyweho birimo gusambanya abagore n’abagabo ku gahato, kubacuruza ndetse no gutera ubwoba.
Diddy aramutse ahamwe n’ibi byaha ashinjwa yahabwa igifungo cya burundu ndetse n’imwe mu mitungo ye igafatiranwa.
Beyoncé yitabaje Miley Cyrus
Beyoncé umaze iminsi mu bitaramo bizenguruka Isi yise ‘Cowboy Carter World Tour’, yitabaje umuhanzikazi Miley Cyrus mu gitaramo yakoreye mu Bufaransa.
Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2025 nibwo Beyoncé yakomereje ibitaramo bye mu Bufaransa, aho yatunguye ibihumbi by’abafana bari bitabiriye igitaramo cye cyabereye muri Stade de France, ubwo yahamagaraga Miley Cyrus ku rubyiniro.
Ubwo Miley Cyrus yasangaga Beyonce ku rubyiniro bahise baririmbana indirimbo yabo yakunzwe cyane bise “II Most Wanted”, yasohotse kuri album Beyonce aheruka gusohora yise ‘Cowboy Carter’ ikozwe mu njyana ya ‘Country Music’.
Iyi ndirimbo kandi ni nayo iherutse guhabwa igihembo cya ‘Grammy Award’ nk’indirimbo nziza y’umwaka ikoze mu njyana ya Country Music yahuriweho n’abahanzi barenze umwe.
Ibaye inshuro ya mbere kuva iyi ndirimbo yasohoka aba bahanzikazi bayiririmbye bari kumwe, ndetse Miley Cyrus abaye umuhanzikazi wa mbere Beyonce yifashishije muri ibi bitaramo.
Drake akomeje guhombywa n’imikino y’amahirwe
Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, ari mu gahinda nyuma yo gutakaza akayabo karenze miliyoni 124$ mu gihe cy’ukwezi kumwe kubera imikino y’amahirwe azwiho gukina kenshi.
Uyu muraperi ukomoka muri Canada, yashyize hanze ifoto y’igihombo yagize ku rubuga rwa Instagram, agaragaza uko ibintu byamugendekeye nabi kuri Stake, urubuga ruzwiho kwakira abantu bakina imikino y’amahirwe ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa yanditse buherekeza iyo foto, Drake yagize ati “Ngomba no gusangiza uruhande rubabaje rw’imikino y’amahirwe [...] Ibyo natakaje ubu birarenze. Nizeye ko vuba nzabasangiza intsinzi nini.”
Iyi si inshuro ya mbere Drake atakaje amafaranga menshi mu mikino. Muri Kanama 2024, yateze kuri Israel Adesanya mu mukino wa UFC, ariko aza gutakaza 450,000$ nyuma y’uko Dricus du Plessis yegukanye intsinzi.
Nyuma y’amezi atatu, mu Ugushyingo 2024, yongeye gutakaza 355,000$ ubwo yategaga kuri Mike Tyson wari ugiye gucakirana na Jake Paul mu mukino w’iteramakofi wabereye kuri AT&T Stadium i Arlington muri Leta ya Texas, Tyson akaba yaratsinzwe.
Drake, uretse kuba azwi nk’umuhanzi ukunzwe n’abatari bake ku Isi, azwiho kuba ari mu byamamare bikunze gukina cyane imikino y’amahirwe.
Davido na Burna Boy banze gukorana na Bebe Cool
Umuhanzi Bebe Cool uri mu bubatse izina mu muziki wa Uganda, yahishuye ko yashatse gukorana n’abahanzi nyafurika bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga barimo Davido na Burna Boy, nyamara bakamutera utwatsi.
Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro kuri radiyo amenyekanisha album ye nshya yise ‘Break the Chains’, aho yagaragaje ko yifuzaga ko yayihurizaho abahanzi bakomeye muri Afurika gusa ntibikunde.
Bebe Cool kandi yanakomeje avuga ko mu myaka yashize yashatse gukorana na Davido na Burna Boy bahetse umuziki wa Nigeria, gusa ngo banze gukorana nawe.
Yakomeje asobanura ko yashatse gukorana nabo mbere ya Covid-19, ubwo yakoranaga n’abarimo Yemi Alade na Sauti Sol.
Agaruka ku mpamvu Davido na Burna Boy banze gukorana nawe yagize ati “Bashatse kumenya uwo ndiwe, banshakisha kuri Google babona ko ndi umuhanzi ukomeye muri Uganda, gusa babonye indirimbo zanjye zidafite imibare iri hejuru”.
Uyu muhanzi yakomeje ati “Yego nari mfite izina ariko ntabwo nari mfite imibare bashaka. Barebye no ku mbuga nkoranyambaga zanjye babona ntibihagije. Nubwo nari mfite ubushobozi bwo kwishyura gukorana nabo amafaranga angana na 100,000$, bambwiye ko ntacyo mfite nabongerera ku rwego rwabo bahita babyanga”.
Bebe Cool wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Love You Everyday’, ‘Wire Wire’, ‘Kabulengane’ n’izindi, yasoje avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu muziki akora kugira ngo ugere kure ku buryo atazongera kubura amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!