Ibi bibaye nyuma y’ubusabe bwa Spotify, umuterankunga mukuru w’iyi kipe, mu rwego rwo kwifatanya na Drake wabaye umuhanzi wa mbere wujuje miliyari 50 z’abantu bumvise ibihangano bye kuri uru rubuga rucuruza umuziki ‘Spotify’.
Muri uyu mukino uzahuza FC Barcelona na Real Madrid, iki kirango cy’igihunyira kizaba kiri imbere ku mashati y’abakinnyi ba Barcelona ahasanzwe hari icya Spotify.
Ibi byakozwe mu rwego rwo guhuza umupira w’amaguru n’umuziki nk’intezo za Spotify zo kwagura imbaga y’abakurikira ibi bikorwa by’imyidagaduro.
Aubrey Drake Graham [Drake] w’imyaka 35 mu butumwa yashyize kuri Instagram, yagaragaje ko na we yatunguwe n’ubu bufatanye.
Yanditse agira ati “ Ibi birasa nk’aho atari ukuri, gusa ni ibya nyabyo.”
Mbere y’uko amakipe ajya mu kibuga, Barcelona izaba yambaye imyenda iriho ikirango cya Spotify imbere, inyuma mu mugongo handitse amagambo ‘Drake50’ mu rwego rwo kwifatanya mu byishimo n’uyu muhanzi ufite ibihembo bine bya Grammy agezeho.
Drake afata Igihunyira nk’ikiremwa cy’ubunararibonye akaba ari yo mpamvu yegereye Nate Willis akamukorera iki ikirango kigaragaza ibikorwa bye binyuze muri OVO.
OVO ni inzu ifasha abahanzi bakomeye barimo PartyNextDoor, Majid Jordan, Roy Woods, Popcaan n’abandi. Yashinzwe na Drake mu 2012 ku bufatanye na Producer 40 na Oliver El-Khatib.
Iyi sosiyete ikora nk’ishami rya Warner Music Group rishinzwe gusakaza ibihano bya Drake hirya no hino ku Isi uretse album za Drake zicuruzwa na Republic Records ishami rya Universal Music Group.
OVO isanzwe ikora ibihangano bitandukanye birimo iby’umuziki, ubugeni, imyambaro n’ibindi bikorwa by’imidagaduro.
Reba hano “God’s Plan” imwe mu ndirimbo za Drake imaze kurebwa n’abarenga miliyali imwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!