00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Felin Gakwaya na Olivier Nigga wayoboye akabyiniro bazigisha mu giterane cya Zion Temple

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 December 2017 saa 04:13
Yasuwe :

Itorero Zion Temple mu Bubiligi ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizabera mu Mujyi wa Bruxelles, kihuriza hamwe abahoze ari ibyamamare mu ngeri zinyuranye nyuma bakagandukira Imana.

Iki giterane cy’ivugabutumwa kizabera i Bruxelles [Rue Charles Parenté 11, 1070 Bruxelles] guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza kizasozwe ku Cyumweru tariki ya 17 Ukuboza 2017.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Lorraine Kibibiro Shyaka ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Zion Temple i Bruxelles yavuze ko iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya mbere ndetse ko gifite umwihariko w’uko kizahuriza hamwe abavugabutumwa bari basanzwe bazwi nk’ibyamamare mu buzima busanzwe ariko ubu bahindutse bakaba abakozi b’Imana.

Yagize ati “Icyo igiterane kigamije ni ukugeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuri bose, ikindi kandi cyadushimishije ni uko ku nshuro ya mbere kigiye kuba twatumiye abavugabutumwa bahoze bazwi mu Isi nk’ibyamamare ariko ubu bakaba basigaye bakorera Imana.”

Mu bateganyijwe kuzigisha ijambo ry’Imana muri iki giterane harimo François Bayingana(ZTCC Michiana muri Amerika), Jean Paul Valois (Eglise Arche de l’Alliance Belgique), Felin Gakwaya (Zion Temple Celebration Center mu Bwongereza) ndetse na Evangéliste Michel Kamanzi uzaturuka mu Budage.

Muri iki giterane kandi hatumiwemo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana basanzwe bafite umuziki urimo ubutumwa bwiza nka Fortran Bigirimana [umuhanzi akaba n’umuvugubatumwa ukomeye uzwi mu Burundi]; by’umwihariko hazaririmbamo umuhanzi Olivier Nzaramba wahoze ayobora akabyiniro kaciye ibintu mu Rwanda ka Black and White.

Nzaramba Olivier ubarizwa mu Bwongereza, yamenyekanye mu Rwanda mbere ya 2009 aho yanafashije abahanzi benshi kuzamuka abategurira ibitaramo. Mu bahanzi yakoranye nabo harimo Kitoko, Riderman ndetse by’umwihariko yanabaye Manager wa The Ben.

Yaje kwakira agakiza ahagana mu 2010 amaze kugera mu Bwongereza ari naho yatangiriye ubuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana abifashijwemo na Aaron Nitunga. Mu 2015 yahawe igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu bakorera hanze y’u Rwanda muri Groove Awards.

Olivier Nzaramba wahoze ayobora akabyiniro ubu asigaye ari umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana

Muri iki giterane Olivier Nzaramba azaririmbana na Felin Gakwaya[umunyamakuru uzwi kuri Radio BBC akabifatanya no gukora umuziki uhimbaza Imana], aba bombi basanzwe bafitanye indirimbo yitwa Ushimwe.

Ushimwe, indirimbo ya Olivier Nzaramba na Felin Gakwaya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages