00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 13 zo mu Rwanda mu zisaga 80 zihatanye mu iserukiramuco rya Mashariki 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 February 2019 saa 04:39
Yasuwe :

Iserukirakiramuco Mashariki African Film Festival rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya gatanu, aho muri Werurwe uyu mwaka filime 83 zizahatana mu byiciro bitandukanye byamaze gutangazwa.

Iri serukiramuco nyafurika rizahuza abakora filime bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, rifite insanganyamatsiko igira iti “sinema mu kugaragaza ubumuntu”. Yatekerejwe mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango Nyarwanda kuzirikana ubumuntu ndetse no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rigamije kumenyekanisha filime nyafurika no kuzikundisha abanyafurika n’isi yose muri rusange.

Uyu mwaka iri rizaba guhera tariki 24 kugeza kuri 31 Werurwe 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali.

Filime 1500 nizo zari zandikishijwe na ba nyirazo bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika bashaka kuzitabira iri serukiramuco, ariko ku wa 31 Mutarama hamenyakanye filime 83 zatoranyijwe zizavamo izitwara ibihembo.

Filime zizerekanwa muri iri serukiramuco ni izakozwe n’abanyafurika kandi zivuga inkuru zerekeranye na Afurika, zakozwe nibura guhera muri 2017.

Uretse kwerekana filime, hazaba hari gahunda yo gutanga amasomo ajyanye na sinema, guhemba filime n’abakora filime mu byiciro bitandukanye.

Filime zizerekanwa kandi zibanda ku kwerekana ubumuntu ndetse nyuma yo kwerekana filime hazajya haba umwanya w’ibibazo n’ibisubizo mu gihe uwakoze iyo filime ahari.

Mu byiciro byatangajwe izo mu Rwanda zashyiriweho n’icyazo cyihariye ziri zonyine.

Uko filime ziri guhatana:

Filime ndende ku mugabane wa Afurika

1. Bahasha ya Jordan Riber wo muri Tanzania

2. Hakkunde ya Asurf Oluseyi wo muri Nigeria

3.Indigo ya Selma Bargach wa Maroc

4. Kilikis The town of Owls ya Azlarabe Alaoui wa Maroc

5. At Jolie Coiffur ya Rosine Mbakam wo muri Cameroun

6.Experimental Summer ya Mahmoud Lotfy wo mu Misiri

7. Fatwa ya Mahmoud Ben Mahmoud wo muri Tunisia

8.The lost Café ya Kenneth Gyang Nigeria

9. Oga Bolaji ya Kayode Kasum wo muri Nigeria

10. Azali ya Kwabena Gyansha ukomoka muri Ghana

11. Mabata Bata ya Sol de Carvalho muri Mozambique

12. I won’t Bear No More ya Abraham Gezahegne wo muri Ethiopia

13. We are Thankful ya Joshua Magor wo muri Afurika Y’Epfo

Filime ngufi ku mugabane wa Afurika

1. Waiting ya Aime Philbert Mbabazi wo mu Rwanda

2. Luna ya Bora Shingiro wo mu Rwanda

3. Communion ya Patience Nitumwesiga wa Uganda

4. Sunday ya Angella Emurwon wa Uganda

5. The quarry ya Eddie Kagutuzi wa Uganda

6. Caged ya Stanslaus Manthi wa Kenya

7. Misfit ya Karanja Ng’endo wa Kenya

8. MtotoWangu ya Lavern Rutivi wa Kenya

9. Patima ya Mohammed Suleiman wa Tanzania

10. Mizani ya Mohammed Suleiman wo muri Tanzania

11. Joshua ya Fred Baheza w’ u Burundi

12. The Beauty of Maliboto ya Eric Ibrahim Mutuyimana wo mu Rwanda

Filime mbarankuru yo muri Afurika y’Ibirasirazuba

1. Invisible labourers of Kampala ya Anthony Gwaro na Patrick Otim ba Uganda

2. Fahari yetu – Zanzibar saves its water ya Richard Magumba wa Tanzania

3. Kampala Express ya John B. Ssebowa wa Uganda

4. Mukami ya Maina Mark wa Kenya

5. Road home ya Ian Kithinji wa Kenya

6. The color of life ya Grace Matu na Micheal Njoroge ba Kenya

7. Climate’s children ya Joan Kabugu wa Tanzania

8. Rwanda from the Darkness ya Aaron Niyomwungeri wo mu Rwanda

Icyiciro kihariye kuri filime zo mu Rwanda

1. Waiting ya Aime Philbert Mbabazi

2. Keza LYN ya Aime Philbert Mbabazi

3. Luna ya Bora Shingiro

4. Nawe ni umuntu ya Kagabo Ami Ibrahim

5.The Beauty of Maliboto ya Eric Ibrahim Mutuyimana

6. Rebe ya Serge Girishya

7. Baby shower ya Misago Wilson

8. Inkovu ya Irakunda Liliane

9. La Mazda Jaune et Sa sainteté ya Sandra Heremans

10. Kazungu ya Yuhi Amuli

Reba amafoto y’uko igikorwa cy’umwaka ushize cyari kimeze:

Bimwe mu bihembo byatanzwe umwaka ushize
Abakinnyi ba filime Muniru na mugenzi we
Aline umenyerewe muri filime nawe yafashe ifoto na Seburikoko
Iki gikorwa cyari cyitabiriwe mu buryo bukomeye
Iri serukiramuco ngarukamwaka risozwa hatangwa ibihembo ku bantu batandukanye
MC Lion Imanzi mu gusoza Mashariki Film Festival umwaka ushize
Nick na Nikuze bazwi muri City Maid bakundana bari bitabiriye
Nick (ibumoso) umenyerewe muri City Maid
Nirere Shanel na we wakinnye filime mu myaka yashize yari mu kanama nkemurampaka
Seburikoko na Siperansiya bazwi muri filime Seburikoko
Shimwa Guelda na Kalimpinya Queen bari mu bakobwa bitaga ku bashyitsi
Sikitu, umwe mu bazwi muri filime mu Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi, Dr James Vuningoma
Uyu azwi nka Kadogo cyangwa Njuga muri filime mu Rwanda

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages