00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime “Barbie” igaragaramo Ncuti Gatwa iri mu zatwaye ibihembo byinshi muri Golden Globe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 January 2024 saa 01:27
Yasuwe :

Filime “Barbie” igaragaramo umunyarwanda Mizero Ncuti Gatwa ni imwe zegukanye ibihembo byinshi muri Golden Globe.

Ibi bihembo byatanzwe mu rukerera rwa tariki 8 Mutarama 2023 , iyi filime yiswe Barbie ni yo yari ihataniye ibihembo byinshi uyu mwaka bigera kuri birindwi yegukanamo bibiri.

Bimwe mu bihembo iyi filime yagukanye birimo “Cinematic and Box Office Achievement”, icyiciro gishya cyashyizweho mu gushimira filime zinjije miliyoni 150$ ndetse miliyoni 100$ muri izo zikaba zaravuye mu bigo bicuruza sinema muri Amerika. Iyi filime imaze kwinjiza arenga miliyari 1.4S .

Ikindi gihembo yegukanye ni “Best Original Song – Motion Picture”, indirimbo nziza mu ziherekeza filime cyahawe indirimbo “What Was I Made For?” yakozwe na Billie Eilish na Finneas bayikoreye iyi filime “Barbie”.

Iyi ndirimbo ni imwe muri eshatu zakorewe iyi filime zari zihataniye iki cyiciro.

Iyi filime yayobowe na Greta Gerwig afatanyije na Margot Robbie, yaje inyuma ya “Oppenheimer”, yegukanye ibihembo bitanu, ikurikirwa na “Succession” yegukanye ibihembo bine, “Beef” yagukanye bitatu, ikurikirwa na “Barbie” ndetse na “The Bear” zegukanye ibihembo bibiri.

Uyu mwaka mu bihembo bya Golden Globe, byatanzwe mu byiciro umunani, ni bimwe mu bihembo bikuru muri sinema ku rwego rw’Isi nyuma ya Oscars bizatangwa tariki 11 Werurwe 2023, Barbie ihataniyemo ibihembo bitatu.

Iyi filime iheruka kuba iya mbere yayobowe n’umugore yinjije akayabo mu nzu zireberwamo filime ku Isi yose , iri mu rurimi rw’Icyongereza, imara iminota iminota 114.

Mu ikorwa ryayo yatwaye hagati ya miliyoni 128 na 145 z’amadorali ya Amerika.

Ncuti Gatwa akinamo yitwa Artist Ken. Yagaragaye muri iyi filime mu gihe agiye kugaragara mu yitwa “Tomb Raider”, ica kuri Netflix ndetse na ‘‘Doctor Who’’ ya BBC, aho yasimbuye Jodie Whittaker nk’umukinnyi w’imena.

Kurikira inshamake za “Barbie”

Kurikira uduce “Ncuti Gatwa” akina muri iyi filime “Barbie”

Ncuti Gatwa na Margot Robbie ni bamwe mu bakinnyi b'iyi filime 'Barbie'
Greta Gerwig (wambaye imyenda y'umukara) wayoboye iyi filime 'Barbie' n'umukinnyi wa filime Margot Robbie, bakira igihembo cya Box Office Achievement Award cyari gitanzwe ku nshuro ya mbere muri Golden Globe
Kieran Culkin yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filime mu bagabo bitewe n'uruhare yagize muri filime 'Succession'
Robert Downey Jr yegukanye igihembo cya Best Supporting Actor kubera uruhare yagize muri filime Oppenheimer
Sarah Snook wakinnye yitwa Shiv Roy muri Succession, yegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza wa filime mu bagore
Muri iyi filime Ncuti Gatwa (wambaye isengeri y'umuhondo) akina yitwa Artist Ken

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages