Amasezerano yo kwerekana izi filime yashyizweho umukono ku wa 2 Kamena 2026.
Zacu Entertainment igenzura Zacu TV yagaragaje ko ubu bufatanye ari bwo bwafasha mu iterambere rya sinema y’u Rwanda.
Nsengumuremyi Valens uri mu bayobozi ba Zacu Entertainment yabwiye IGIHE ko aya masezerano abemerera kuzerekana filime z’uruhererekane zirimo ‘My father in law’ na ‘Urukundo rw’inzitane’ ndetse n’izindi zirimo ‘The ring I lost’, ‘Urukundo rw’ikinyoma’ n’iyitwa ‘Bad choice’.
Uretse izi filime, kuri Zacu TV hategerejwe filime nshya zirimo igice cya kabiri cya ‘Hurts Harder’, ‘Back stage’ n’izindi zinyuranye.
Zacu TV ni televiziyo yatangijwe na Zacu Entertainment iza kugurwa na Canal+ Group mu Ukwakira 2022, ikaba yarahariwe kwerekana filime ziganjemo izo mu Rwanda n’izisobanuye mu Kinyarwanda.
Zacu TV yamenyekanye cyane binyuze mu kwerekana filime zirimo ’The Bishop’s Family’, ’Ishusho ya Papa’, ’Shuwa Dilu’ n’izindi nyinshi zakozwe n’abahanzi n’abatunganya filime bo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!