Ishimwe Samuel, ni umwe mu bitabiriye ibirori by’iserukiramuco rya Berlinale-Berlin International Festival byabaye ku itariki ya 24 Gashyantare 2017. Yari inshuro ya mbere mu mateka y’iri serukiramuco ryakiriye filime y’Umunyarwanda ikanahabwa igihembo.
Ikigo cyitwa CUT-UP Distribution gikwirakwiza filime ngufi kikanazamura sinema, cyasohoye itangazo ku rubuga rwacyo rivuga ko filime ‘Imfura’ yakorewe mu Rwanda yahawe igihembo n’akanama gatanga amanota kuri filime ngufi mu iserukiramuco Afry Kamera ryo muri Poland.
‘Imfura’ ya Ishimwe Samuel, yahawe iki gihembo giherekejwe n’ibahasha irimo ama-Euro 800[asaga ibihumbi 800 frw] yatanzwe n’Inama y’Umujyi wa Warsaw. Yahawe iki gihembo ku bw’ubuhanga yashyize mu kubara inkuru nziza igaruka mu buryo bunoze ku mateka mabi u Rwanda rwaciyemo.
Iyi filime ivuga ku musore witwa Gisa, wagiye ku ivuko aho nyina akomoka hitwa i Nkora. Akihagera ariko akajya mu makimbirane n’abo mu muryango wa nyina wasigaye kubera inzu nyina yari yarasize yubatse.
Ayo makimbirane yose yahuye n’uko Gisa yari mu kigero cyo gushaka kumenya ukuri ku mateka ye n’inkomoko ye, kuko yavutse mu gihe urugamba rwo kubohora igihugu rwari rurangiye, akaba atari azi amateka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Karemangingo wahawe igihembo ari mu ba mbere bakibyiruka bafite ubuhanga bukomeye muri sinema mu Rwanda. Yakoze iyitwa "Crossing Lines" (2014), yerekanwe muri Durban International Film Festival, muri Afrika Filmfestival i Louvain inamuheshayo igihembo cyitwa Guido Huysmans Young African Film Maker Award, mu ryitwa Africa in Motion muri Écosse, yatsindiye ibihembo muri FESTICAB i Burundi ndetse no muri Mashariki Film Festival mu Rwanda. Mu zindi film yakoze harimo iyitwa "Uruzi" (2014).



















TANGA IGITEKEREZO