00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yatoranyijwe mu zitabiriye iserukiramuco muri Czech

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 7 July 2017 saa 09:37
Yasuwe :

Filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘Birds Are Singing in Kigali’ yatoranyijwe muri filime nziza zitabiriye iserukiramuco rya sinema riri mu ya mbere akomeye ku Isi rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF).

Iserukiramuco Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) riri kuba ku nshuro ya 52, rimaze iminsi umunani ribera muri Repubulika ya Czech, iry’uyu mwaka ryatangijwe ku itariki ya 30 Kamena rizasozwa ku itariki ya 8 Nyakanga 2017.

Ikinyamakuru Screen Daily cyatangaje ko muri filime 12 nziza zatoranyijwe kwitabira iri serukiramuco harimo n’ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yayobowe n’Umunya-Pologne Joanna Kos-Krauze afatanyije n’umugabo we Krzystof Krauze uherutse kwitaba Imana.

Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu Rwanda no muri Pologne [Poland], abakinnyi b’imena ni Eliane Umuhire [akina yitwa Claudine Mugambira warokotse Jenoside] na mugenzi we Anna Keller wo muri Pologne.

Muri iyi filime hagaragaramo ibice by’u Rwanda birimo Kigali, Gereza ya Nyarugenge[yahoze yitwa 1930], Umubano Hotel, Nyagatare, Nyungwe ndetse na Nyamata aho Claudine Mugambira yabaga mbere ya Jenoside.

Muri iyi filime Keller afasha Claudine Mugambira guhungira i Burayi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ari nabwo ashyingura abe Jenoside yahitanye akaza no kujya gusura imiryango y’abamwiciye.

Mugambira agera mu Rwanda agasanga ibintu byatangiye gusubira mu buryo ari nabwo yumvise ‘Inyoni ziririmba mu Mujyi wa Kigali’ mu gihe ubwo Jenoside yabaga nta n’imwe yahatambaga bityo agahitamo kuguma iwabo ntasubire i Burayi.

Iri serukiramuco riri kubera mu Mujyi wa Karlovy Vary, ryashinzwe mu 1946, riri muri 15 ya mbere akomeye ku Isi, riri mu rwego rumwe na Cannes, Berlin, na Venice Film Festivals. It was founded in 1946.

Eliane Umuhire [akina yitwa Claudine Mugambira]

‘Birds are singing in Kigali’ yakozwe na Joanna Kos-Krauze abifashijwemo na RDF, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Umuco na Siporo, CNLG, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa

Umunyarwandakazi umaze kwigaragaza muri sinema, Jolie Murenzi na we yagize uruhare muri iyi filime aho yakoze nka Production designer na art director. Uyu afitanye undi mushinga ukomeye na Joana Kos-Krauze.

Karel Och [umwe mu bayobora iri serukiramuco], umukinnyi wa filime Jowita Budnik na Eliane Umuhire
Umunya-Pologne Joanna Kos-Krauze wayoboye iyi filime ubwo yayivigagaho muri iri serukiramuco
Eliane Umuhire [wambaye umutuku] na Jolie Murenzi [begeranye] ubwo bari bitabiriye Karlovy Vary International Film Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages