Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo abasanzwe mu mwuga wa sinema, abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance.
Hari kandi bamwe mu bagize uruhare muri iyi filime nka Kantarama Gahigiri ukina ari Kazungu, Stephen Baku ukina ari Faustin akaba n’umukinnyi w’Imena na Aurelien Bodinaux wayitunganyije.
Mercy Of The Jungle iri muri filime z’abanyarwanda zimaze kugira ibigwi ku ruhando mpuzamahanga. Yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika [ l’Étalon de Yennenga] mu iserukiramuco rya ribera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO.
Mu mpera z’umwaka ushize yegukanye ibihembo bibiri muri Festival du Cinema Africain de Khouribga muri Maroc, muri uku kwezi yakuye ikindi mu Misiri muri Luxor Film Festival.
Ni filime ikinirwa mu ishyamba kuva itangiye kugera irangiye. Irimo imirwano, kurasana bimwe bakunze kugaragara muri filime z’intambara.
Iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Igifaransa. Yakinwemo n’abanyarwandakazi babiri gusa [Nirere Shannel na Kantarama Gahigiri] abandi ni abo muri RDC, Mali, na Congo Brazaville.
Ivuga ku buzima bw’abasirikare babiri b’abanyarwanda baba bari mu ntambara mu mashyamba ya Congo. Bagabwaho igitero aho baba bakambitse bamwe bagahita bambarira urugamba ariko uba yitwa Sergeant Xavier na Private Faustin, barasigara kuko baba basinziriye.
Nyuma yo kwisanga bonyine batangira urugendo rwo gushaka bagenzi babo, batazi iyo bajya. Muri iri shyamba bahuriramo ibibazo by’urusobe. Inzara, imbeho, uburwayi, no guhangana n’izindi nyeshyamba bagendaga bahura nazo.
Xavier arwara maralia ku bw’amahirwe bagahura n’abaturage bo muri Congo, bakamujyana iwabo bakamwitaho, yamara gukira bakabereka ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda bakerekezayo.
Bazihingukamo zikabihanga, Xavier bakamurasa ku bw’amahirwe ntapfe. Ntabwo yongera guhura na mugenzi we baruhanye mu ishyamba muri icyo gihe cyose.
Bongera guhurira mu ishyamba bongeye gutatana bose bakikanganamo umwanzi. Xavier abanza kurasa Faustin ariko ntamuhamye mu cyico, ku bw’amahirwe make undi nawe ahita umusubiza urusasu akamwahuranya umutima, agaca.
Ni ku nshuro ya mbere iyi filime yari yerekanywe mu Rwanda nyuma y’aho ikuye igihembo muri FESPACO.
Joël Karekezi yavuze ajya gutangira iyi filime yari yatekereje ko azayikora ku buryo izaba imeze nk’izo muri Vietnam, ibintu byasabaga ubushobozi buhambaye ku buryo yakinywe muri 2017 nyuma y’imyaka itandatu ayanditse.
Byamusabye kubanza gushaka ubushobozi aho yaje kububona abifashishijwe n’Umubiligi witwa Aurelien Bodinaux.
Yashimiye Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyigikira abakora filime. Yongeye asaba Minisitiri w’Umuco na Siporo wari uri aho gukomeza kubaba hafi nabi bagakomeza guhesha ishema igihugu.
Ati “Aya ni amahirwe kuri njyewe yo gusobanurira ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko umuco mugomba kuwuba hafi, turiteguye gukora cyane, ibikombe byinshi bikaza kuko hari amaserukiramuco menshi muzasangamo abanyarwanda bazana ibikombe bitandukanye, iki nicyo gihe cyiza cyo kutuba hafi kugira ngo iki gikombe kigume hano iwacu n’abandi bakomeze kuzana ibindi byinshi.”
Muri iki cyumweru iyi filime irakomeza kwerekwana muri Century Cinema, Joël Karekezi akaba yasabye abantu bose kuzitabira kuyireba ku buryo izinjiza amafaranga nk’ayo Black Panther yinjije.
Ati “Abantu bazakomeza kuyireba muri iki cyumweru cyose, mubwire abantu bazaze bayirebe, yinjize amafaranga nk’ayo Black Panther yinjiye.”
Mu mwaka ushize i Kigali, Black Panther yarebwe n’abantu basaga ibihumbi 10 mu kwezi kumwe yinjiza asaga miliyoni 30.
Aurelien Bodinaux yavuze ko iyi filime yabatwaye imbaraga nyinshi kugira ngo irangire ifite ubu bwiza bumaze gushimwa na benshi. Yahishuye ko yashoweho amafaranga agera kuri miliyoni imwe y’amayero (miliyari y’amafaranga y’u Rwanda).
Kugeza ubu igikombe cya l’Étalon de Yennenga Karekezi yakuye muri FESPACO kibitswe mu ngoro ndangamurage, kugira ngo abantu bajye bajya kugisura.












Amafoto: Moses Niyonzima




Ibitekerezo 0