Tugiye kwibanda kuri filime ushobora kubona ku isoko yaba mu nzu zerekana filime ndetse no ku mbuga zerekanirwaho.

The Woman King

Niba ukunda filime zigaragaramo Viola Davis, John Boyega, Hero Fiennes Tiffin cyangwa izigaruka ku mateka y’abanyafurika,ntusoze uku ukwezi utarebye 'The Woman King'.

Iyi filime yasohotse tariki 16 Nzeri 2022, igaruka ku bihe byabaye mu 1800 mu burengerazuba bwa Afurika ahahoze ubwami bwa Dahomey, bivugwa ko bwabayeho kuva mu 1600 kugeza 1904, ubu ni mu gihugu cya Bénin.

Inkuru yayo igaruka ku mutwe udasanzwe w’abarwanyi b’abagore witwa Agojie, bihaye intego yo kurinda ubwami bwabo bayobowe na Jenerali Nanisca, ubatoza akanategura ahazaza hawo, arinda ko ubwoko bwabo bwazacika kubera abamisiyoneli bari batangiye kugera mu gace kabo.

Pearl

Iyi filime yasohotse ku wa 16 Nzeri 2022, yayobowe na Ti West. Ikinamo abantu bakomeye muri sinema bakomeye nka Mia Goth na David Corenswet.

Inkuru y’iyi filime igaruka ku nkuru y’umukobwa Pearl ubana n’umuryango we ahantu hitaruye, agasabwa kwita ku muryango we urimo Se waremariye ku rugamba mu ntambara y’Isi ya Kabiri.

Uyu mukobwa uba wifuza kuba icyamamare, ibishuko no gukandamizwa bituma ahura n'ingaruka ziteye ubwoba.

Barbarian

Mu Isi ya sinema ntihaburamo iziteye ubwoba. Ku bazikunda, iyi ntimuyitangwe. Iyi filime yayobowe inandikwa na Zach Cregger.

Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye barimo Georgina Campbell, Bill Skarsgård, Justin Long na Arnon Milchan.

Yasohotse tariki 9 Nzeri 2022, inkuru yayo igaruka ku mukobwa witwa Tess wimukira mu mujyi wa Detroit ku mpamvu z’akazi , gusa agasanga inzu yari yarakodesheje irimo umusore atazi.

Uyu musore witwa Keith yaje kwemera kumucumbikira bitewe n’uko bwari bwije kandi imvura iri kugwa, muri iryo joro Tess atungurwa no gusanga inzu barimo ifite amabanga akomeye y’umwijima.

Do Revenge

Iyi ni filime yasohotse 16 Nzeri 2022, yayobowe na Jennifer Kaytin Robinson, igaragramo Camila Mendes na Maya Hawke. Igitekerezo cyayo cyavuye muri filime yitwa 'Strangers on a Train' ya Alfred Hitchcock.

Inkuru yayo igaruka ku mukobwa Drea wiyemeza kugaruka ku ishuri nyuma y’ibizazane yahuye nabyo mu buzima bwe, biturutse kuri kaseti ye y’imibonano mpuzabitsina yakwirakwijwe mu kigo hose, bikozwe n’umukunzi we Max.

Pinocchio

Iyi filime yasohotse tariki 8 Nzeri 2022 igaragaramo Tom Hanks, Cynthia Erivo, Benjamin Evan, Luke Evans na Joseph Gordon.

Inkuru yayo igaruka ku mugabo w’umubaji Geppetto ukora igishushanyo mu mbaho nyuma yo gupfusha umuhungu we, akacyita Pinocchio. Atanga icyifuzo cy’uko Pinocchio yaba umuntu muzima.

Pinocchio agera aho akavuga nk’abantu, akajya no mu ishuri, agahabwa ikizamini kitoroshye cy’uko izuru rye rizajya ryiyongera igihe cyose abeshye.

Iyi ni filime iri mu bwoko bwa filime z’abana, igaruka ku nkuru yo mu gitabo cya Carlo Collodi yise The Adventures of Pinocchio cyasohotse mu 1883.

See How They Run

Iyi filime igaragaramo Sam Rockwell na Saoirse Ronan bakina umwe ari Umuyobozi wa polisi n’umwungirije, bakaba bashinzwe gukora iperereza ku bwicanyi bwakorewe umukinnyi wa filime mu nzu ikinirwamo ikinamico i Londres.

Iyi filime yasohotse tariki 8 Nzeri 2022, igaragaza uburyo abapolisi babiri bisanze mu rujijo rutangaje mu iperereza bakoze ku bwicanyi bw’amayobera, n’ibyo bagenda babona batari biteguye.

Blonde

Iyi filime yasohotse ku itariki 16 Nzeri 2022 yanditswe kandi iyoborwa na Andrew Dominik, ishingiye ku gitabo cyo mu 2000 cyitwa 'Blonde' cya Joyce Carol Oates, igaragaramo abakinnyi bakomeye nka Ana de Armas, Adrien Brody na Sara Paxton.

Igaruka ku buzima bw’umukinnyi w’amafilime Ana de Armas. Hagaragazwa uburyo yinjiye mu mwuga wa sinema akirengagiza ikibazo cy’ihungabana yahuye nacyo akiri umwana.

Moonage Daydream

Iyi ni filime mbarankuru igaruka ku buzima bw’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo w’Umwongereza David Bowie, wishwe na kanseri y’umwijima.

Yasohotse tariki 15 Nzeri 2022 yanditswe inayoborwa na Brett Morgen, ikoresha amashusho ya kera, harimo n'ayo mu bitaramo bya Live yakoze akiriho.