00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 18 February 2023 saa 10:38
Yasuwe :

Buri munsi ku Isi haba hakorwa filime zitandukanye, buri umwe agira amahitamo y’izo akunda, icyakora benshi mu bazikunda usanga mu mpera z’icyumweru baba bahateguriye umwanya wo kureba inshya kandi zibakora ku mutima.

Gutegura ibyo uzakora muri weekend mbere y’uko igera ni ibintu umuntu wese yakwifuza abaye abibonera umwanya.

Uko benshi bakunda gutegura gahunda zabo niko usanga banatekereza kuri filime bazaba bareba mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe.

Mu gihe utabashije kubona umwanya wo gushaka izasohotse mu cyumweru, IGIHE yiyemeje kujya igutegurira zimwe muri zo zakuryohereza weekend.

Winnie the Pooh: Blood and Honey

Iyi ni filime igaruka ku bwicanyi bubera mu ishyamba ku bana b’abakobwa baba batembereye, bagaterwa n’abantu bambaye amashusho y’ibisimba bafite n’udushoka, bakica umwe ku wundi muri iryo tsinda ry’abo bana.

Niba uri umwe mu bakunda filime zikanganye, Winnie the Pooh: Blood and Honey ni filime wareba ikakuryohera.

Bivugwa ko nubwo yateguwe igihe kingana hafi n’iminsi icumi, ifite amashusho ateye ubwoba aruta zimwe mu zagiye zikorwa mu gihe kirekire.

Yasohotse ku wa 15 Gashyantare 2023.

Ant-Man and the Wasp: Quantumania

Iyi ni filime yateguwe na sosiyete ikomeye ya ‘Marvel Studio’, igaruka ku musore uhabwa umwambara n’umusaza w’umuhanga mu bya siyanse, ufite ubushobozi bwo kuvugana n’udusimba duto tuba ku Isi ndetse akaba muto nka two.

Ant-Man and the Wasp ni filime yakunzwe cyane muri zimwe iyi sosiyete yakoze, kuva ku gice cya mbere cyasohotse mu 2015 n’igice cya kabiri cyasohotse mu 2018.

Iki ni gice cyayo cya gatatu cyari gitegerejwe n’abatari bake, cyasohotse tariki 17 Gashyantare 2023, kimara amasaha abiri n’iminota itanu.

Unlocked

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugore uba mu buzima ahangayitse nyuma yuko abuze telefone ye igendanwa, igatorwa n’umugabo uyikoresha mu guhora akurikirana ahantu agiye hose.

Unlocked ni filime y’abanya-Koreya yayobowe na Kim Tae-joon wakoze zimwe mu zakunzwe ku Isi. Yasohotse tariki 17 Gashyantare 2023.

Iyi ni filime imara isaha n’iminota 5. Igaragaramo ibyamamare muri sinema yo muri Korea nka Im Si-wan wakinnye muri ‘A melody to remember’, Chun Woo-Hee wakinnye muri ‘The piper’ n’abandi.

The weapon

Iyi ni filime igaruka ku mugabo witwa Dallas w’umwicanyi kabuhariwe, utera ibyihebe n’abacuruzi b’urumogi bizwi muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, akajya abica umusubirizo ashaka kubohoza umukunzi we wafashwe nk’imbohe yabo.

The weapon ni filime yasohotse tariki 17 Gashyangtare 2023, igaragaramo ibyamamare nka Cuba Gooding Jr. wakinnye muri filime nka ‘Freedom’, ‘What love is’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages