Umunsi ku wundi, hasohoka filimi nziza zakunezeza. Kugira ngo iyi weekend ya nyuma y’ukwezi irusheho kuba nziza kuri wowe, dore filimi nshya wareba.
The Wraith Within
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’inshuti zakuriye mu mujyi umwe, zikaza kugira igihe zijya gusura aho bakuriye nyuma y’igihe kinini bimukiye ahandi.
Gusa nyuma yo kugaruka baza kuvumbura imbaraga z’umwijima ziba muri uwo mujyi, ndetse bamwe muri bo batangira gupfa bishwe n’izo mbaraga zibatera.
The Wrait Within ni filime yasohotse tariki 21 Gashyantare 2023, imara isaha n’iminota 30.
Jesus Revolution
Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umupasiteri Greg Laurie wibaza impamvu abasore n’abakobwa batacyifuza kujya mu nzu y’Imana no gusenga bakabyibagirwa.
Muri iyi filime uyu mupasiteri agaragaza ko Yesu yamusabye kumenya kumenya imyitwarire y’urubyiruko rw’ubu n’uburyo batekereza, kugira ngo abashe kubabwira ijambo ry’Imana ndetse abakundishe no gusenga.
’Jesus revolution’ ni filime yasohotse tariki 22 Gashyantare 2023, imara amasaha 2.
Ambush
Niba ukunda filime z’intambara, ‘Ambush’ ni filime wareba ikakuryohera, igaruka ku nkuru y’abasore b’abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika boherezwa gushaka amakuru y’abanzi bahanganye.
Aba basirikare bakigera mu gice cy’umwanzi bahita bagwa mu mutego bakicwa umwe ku wundi.
Iyi filime yasohotse tariki 23 Gashyantare 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Jonathan Rhys Meyers wakinnye muri ‘Mission Impossible’, Aaron Eckhart wakinnye muri ‘Dark Knight’ n’abandi.
Cocaine Bear
Iyi ni filime igaruka ku nkuru mpamo y’ibyabayeho mu Ukuboza 1985.
Muri iyi nkuru idubu rirya cocaine yatawe mu ishyamba biturutse ku mpanuka y’indege, nyuma yo guta ubwenge rikaza kwica abantu bose bahuye naryo.
ocaine Bear ni filime yasohotse tariki 24 Gashyantare 2023, imara isaha imwe n’iminota 35.
Iyi ni imwe muri filime Raymond Allen Liotta wamamaye muri sinema yo muri Leta zunze Ubumwe za Ameriaka yasize akinnye mbere yo kwitaba Imana mu 2022.
Bunker
Bunker ni filime y’intambara igaruka ku nkuru y’abasirikare bo mu gihe cy’intambara y’Isi ya mbere, bahera mu buvumo bari bari kunyuramo bajya gushaka abanzi ku rugamba.
Nyuma yo guhera muri ubwo buvumo bategereje ubufasha, ubwoba no guhangayika birabuzura bituma batangira kwicana bo ubwabo.
‘Bunker’ ni filime yasohotse tariki 24 Gashyantare 2023, imara isaha n’iminota 48.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!