00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 4 March 2023 saa 03:47
Yasuwe :

Filime ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi mu ruganda rw’imyidagaduro, ndetse usanga hari umubare munini w’abazifashisha mu kuruhura ubwonko mu minsi yabo y’ibiruhuko.

Ni muri urwo rwego buri munsi sosiyete zitegura filime zihora zihanganye no gusohora inshya zatuma bakomeza gufata neza abakiriya babo.

Uyu munsi IGIHE yaguteguriye zimwe muri filime nshya zasohotse muri iki cyumweru turangije ku buryo uwazireba yazifashisha mu kuruhura ubwonko.

Creed III

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umusore witwa Adonis Creed uba umaze kubaka ibigwi mu mukino w’iteramakofe nyuma y’igihe kinini abiharanira.

Nyuma y’igihe akina uyu mukino Adonis Creed yaje guhura n’ikigeragezo gikomeye cyo guhangana n’ishuti ye yo mu bwana Damian, uba avuye muri gereza kandi buri wese aba agomba kwerekana ko ari ku rwego rwiza.

Creed yakurikiranwe cyane mu bice byayo byatambutse mu myaka ishize, ndetse byagiye bigaragaramo ibyamamare muri sinema nka Sylvester Stallone, Dolph Lundgren, Michael B Jordan n’abandi.

Kuri iyi nshuro iki gice cyayo cya gatatu cyateguwe na Micheal B Jordan, kigaragaramo abakinnyi nka Tessa Thompson, Jonathan Majors, Phylicia Rashad n’abandi.

‘Creed III’ yasohotse tariki 3 Werurwe 2023, imara isaha n’iminota 57.

A Little White Lie

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umugabo w’umukene witiranwa n’umwanditsi w’ibitabo ukomeye biba bivugwa ko yabuze imyaka 20 ishize, agahita amwiyitirira kuko banahuje amazina.

Nk’umuntu udafite icyo azabura, yemera kubaho muri ubwo buzima bw’ikinyoma abeshya abantu ko ari mwanditsi ukomeye wari warabuze, agatangira kubaho ubuzima buhenze nk’icyamamare.

Iyi ni filime yasohotse tariki 3 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Michael Shannon, Da’Vine Joy Randolph, Kate Hudson n’abandi.

Palm Trees and Power Lines

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 ukundana n’umugabo ufite imyaka ikubye kabiri iye, ndetse akamwizera cyane akumva ko atamuhemukira.

Icyakora uyu mukobwa yaje gusanga uyu musore yari afite indi migambi kuri we, atangira kwicuza impamvu yanze kumvira inshuti ze.

‘Palm Trees and Power Lines’ ni filime yasohotse tariki 3 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare nka Jonathan Tucker, Lily McInerny n’abandi.

Hunt Her, Kill Her

Iyi ni filime iri mu ziteye ubwoba, igaruka ku nkuru y’umukobwa uhabwa akazi ko gukora amasuku mu nyubako akajya akora mu masaha ya nijoro.

Uyu mukobwa aza gusanga nta muntu ujya ukora amasaha ya nijoro, ahubwo bahamushyize kugira ngo abagabo bahakorana bamukoreho umukino w’ubwicanyi bamenyereye gukora.

Iyi ni filime yasohotse tariki 3 Werurwe 2023, imara isaha n’iminota 23.

The Donor Party

Iyi ni filime igaruka ku nkuru y’umukobwa ubona ko nta mugabo bashingana urugo azabona mu basore bose bakundanye, agahitamo gushaka uburyo yabona umwana.

Bityo inshuti ze zikajya zimushakira umugabo mwiza wamuha umwana mu birori byose bagiyemo.

‘The Donor Party’ ni filime yasohotse tariki 3 Werurwe 2023, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Malin Åkerman, Jerry O’Connell n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages