00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya zakuryohereza weekend

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 11 February 2023 saa 09:26
Yasuwe :

Niba uri umukunzi wa sinema birashoboka ko waba ugiye gutangira weekend wibaza kuri filime wareba mu gihe ufite akaruhuko , ureba filime zagufasha kugubwa neza.

Mu gihe ukiri gushakisha uko wanezeza amarangamutima binyuze muri sinema, witinda mu mayira kuko IGIHE yaguteguriye zimwe muri filime nshya zasohotse iki cyumweru zakuryohereza weekend.

Magic Mike’s Last Dance

Ni filime igaruka ku musore witwa Mike, ukora umwuga wo kubyinira abantu batandukanye cyane cyane abagore, ni ibintu agerageza kuvamo inshuro nyinshi agakora indi mirimo ariko bikarangira abisubiramo.

Iyi filime imaze kugira ibice bitatu birimo ‘Magic Mike’ yo mu 2012 na ‘Magic Mike XXL’ yo mu 2015, bigaragaramo ibyamamare nka Channing Tatum, Salma Hayek n’abandi.

Iki gice cyayo cya gatatu cyasohotse tariki 10 Gashyantare 2023 kimara isaha n’iminota 52.

Disquiet

Iyi filime y’icyikango igaruka ku mugabo ukora impanuka y’imodoka akajya muri koma, nyuma yo gukanguka yisanga mu bitaro bitagikoreshwa birimo abantu bari kumukoraho ubushakashatsi.

‘Disquiet’ imara isaha n’iminota 40, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Jonathan Rhys Meyers wakinnye muri filime ‘Awake’, Lochlyn Munro wakinnye muri ‘Death Valley’ n’abandi.

Sharper

Iyi ni filime igaruka ku bujura bukorerwa umugabo w’umuherwe, nyuma yuko yizeye musaza w’umugore we ko yaba afite ikibazo yamufashamo bikarangira ahemukiwe.

‘Sharper’ imara isaha n’iminota 56, igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Sebastian Stan wakinnye muri ‘Captain America’, Julianne Moore n’abandi.

Somebody I used to know

Iyi filime igaruka ku nkuru y’umukobwa ukunda akazi cyane bikagera aho bimutandukanya n’umukunzi we, bigera aho yimukira mu wundi mujyi kure y’umusore kubera akazi.

Nyuma uyu mukobwa aza kugaruka agasanga wa musore yarabonye undi mukunzi ndetse bafite gahunda yo kubaka urugo.

Iyi filime yasohotse tariki 10 Gashyantare 2023 yayobowe na Dave Franco wamenyakanye muri filime nka ‘Day shift’, ‘6 Underground’ n’izindi.

At midnight

Niba ukunda filime z’urukundo, ‘At Midnight’ ni imwe muzo nakurangira cyane ko habura iminsi mike ngo Saint Valentin.

Iyi filime igaruka ku nkuru y’umukobwa ukina filime utandukana n’umukunzi we kubera kumuca inyuma. Nyuma yo guca mu bihe bigoye byo atarakira ibyamubayeho akaza guhura n’undi musore umwibagiza ibihe byahise.

Iyi filime yasohotse tariki 10 Gashyantare 2023, imara isaha n’iminota 40.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages